Ubukwe bw’AbanyaRwanda (1)
IJAMBO R’IBANZE
Kuva umuntu akiremwa, lmana yubatse urugo rw’abantu babili.
«lmana yaremye umuntu imwishushanyije. lmana irema umugabo n’umu·
gore». Gen. 1.27: Imana ibaha umugisha· maze irababwira iti: Nimuku re
mwororoke». Gen.1. 28.
Kuva icyo gihe, abantu bashaka abandi, barororo ka, bakwira mu nsi hose.
Uwo murage w’lmana, uwo mugisha w’lmana, wakwiliye mu bantu kw’isi hase.
Amoko yose y’abantu, barashyingirana, barabana, abagabo n’abagore.
Buli bwoko bw’aba· ntu, batuye kw’isi,
bafite imihango yo kubaka, yo gushyingirana, bafite amategeko
bahimbye yerekana lgihugu iki n’iki. ·
Mu Rwanda rwacu, natwe dufite imihango myiza,
abakurambere bacu bahimbye, bahanze ubwabo, barayubahiliza, kuva kera.
Nicyo cyatumye, njya kubaza, i yo mihango yacu, iyo migilire y’abasekuruza bacu twese.
Nabajije benshi, nasiganu je benshi mu Rwanda,
kugira ngo menye Ubukwe bwacu mu Rwanda.
Nasanze Abanyarwanda, abakurambere bacu, bo mu moka yose, bo mu turere
twose tw’u Rwanda, bafite amategeko bihi mbiye ubwabo, abanyamahanga
batarabazanira iby’ubukwe bwabo.
Ayo mategeko ngenga-bukwe, bayahuliyeho bose.
lngingo z’ingenzi barazisangiye bose, ntibanyuranya, basa n’ababyawe n’umubyeyi umwe, wabasigiye
lki gitabo gihiniyemo ingingo ngenga ·bukwe abanyarwanda bose bahuliyeho.
lzo ngingo ni izi :
- Kuranga umugeni cyangwa kurangira umuhungu.
- Gusaba umugeni cyangwa gusabira umuhungu.
- lnkwano batangaga hirya no hino mu Rwanda.
- Gutebutsa umugeni
- Kwitegura ubukwe. Guherekeza umugeni.
- Kwakira umugeni kwa sebukwe.
- Kurongora: Umwishywa, imbazi cyangwa igikangaga.
- Kwakira umwishywa: Ababyeyi n’abageni.
- Imisango: Ubutumwa bahawe, barabusohoza, bagiyegutaha.
Abantu bambwiye ibyanditse mul’iki gitabo, i
byavuzwe mul’iki gitabo, byavu ye kuli enketi twashoboye gukora mu turere twose two mu Rwanda.
Twabajije muli perefegitura zose, dufata komine ebyili cyangwa eshatu.
Abakoze enketi: Niyambaje abanyeshuli bo mw’lshuli mboneza-mubono ryo ku Kambanda.
Abo banyeshuli bazi uburyo bwo gukora enketi.
Nanjye nabajije uturere tumwe.
Abantu twabajije:
Twabajije abantu bakuru bali hejuru y’imyaka 60 ujya kuli 80 y’amavuka.
Twabajije abantu 10 muli prefegitura, cyangwa barenze.
Ubumwe bw’Abanyarwanda twabusanze rwose mu muco wacu.
Hose mubo abajije asanzbasangiye ingingo ngenga – bukwe.
Ntabwo banyuranije mu mihango y mgenzi.
Bose basa nababyawe · n’Umukurambere umwe, wabasigiye umurage.
Bose basa nabanyuze mw’ishuli limwe rya Kanyarwanda.
Uturuke mu karere aka n’aka, uzasanga bavuga rumwe, bahuliye kur’uwo muhango w’ubukwe bw’abanyarwanda
Imilyango yose, mu moko yose, mu turere twose, bahuje uwo (Umuhango twakwita ltegeko-Nshinga ry’abakurambere bacu.
Nejerejwe no kugeza ku ba and!mwe b’abanyarwanda umuhango ukomeye wayoboye Abanyarwanda, bubak1ra mgo ahana baho, mu bihe birebire.
Kandi twas.anze bilimo ubwitonzi, ubwenge, ubujijuke n’icyubahiro umubano ubwum.vi k ne hagati_ y’imilyango y’abanyarwanda.
Bose basangiye muhango ‘ubukwe; almu bak•ze cyangwa mu bakene, ali mu bwoko butuye mu Rwanda, ntabwo ali ugukabya, rwose ni ukuli.
Hamwe banyuranije utuntu two mu karere kabo, aliko imihango nyayo y’ubukwe, hose bali bayisangiye, ndetse n’ubu ibikorwa bishingiye ku mihango ya karande y’abakurambere bacu. Muzasanga ubukwe bw’ubu bwaliganye rwose ubukwe bwa kera.
Nguwo umusaruro w’abakurambere nguwo umurage w’abanyarwanda.