Abihaye Imana

Umuvugo 11. 3-II: Umunsi wa gatatu w’iremwa ly’ijuru n’isi : Immana irerna INYANJA n’UBUTA KA n’IBYATSI.

Rugira iteye ubuhangange, igahimbana ibiremwa ubugenge, Ntibiyiteshuke mu ndeshyo, 4 Iya rutajorwa mu byo yahanze. Ikabituliramo ubwenge-buremyi, N'ubudasobanya yihiteyemo, N'ubugeneranya bugize ibiliho, 8 Iya rwitondera isi n'inyanja. Igahaka ubwamamare buhanitse, N'ubutanyabanya n'ubutanyuranya, N'ubudahendana n'umurava, 12…
Soma ibindi
Abihaye Imana

Umuvugo 10. 2-II: Umunsi wa kabili w’iremwa ly’ijuru : Immana isobanura amazi yo hasi n’ayo hejuru

Rugira rwambaye ubutajorwa. Rubengeranwaho n'ubukaka, Urwaliboye umubili ubwema, 4N'ishema yiharaze mu byano. Hamwe n'icyusa mu gihagararo, Byo n'igikundiro cyimusaga, Amabega atengerana urukundo, 8 N'ishyaka ryatembye urugera, N'ijana ly’ihûmure akwêse, N’ilyo kamba ly’ingoma irambye, N'ubudasumbwa bw'impuhwe…
Soma ibindi