HABAHO UMUCO MWIZA N’UMUCO MUBI

 

Mu buryo bwo gukora, kuvuga no mu mibanire y’abantu n’abandi havugwamo kugira umuco mwiza cyangwa kurangwa n’umuco mubi. Iyo umunyarwanda avuga undi ku birebana n’umuco mubi, abiturutsa ku ngeso n’imyitwarire. Dore ingero zimwe:

  • Habaho umuco mubi wo kwiyandarika no kutiyubaha.
  • Habaho umuco mubi wo gusabiriza bivamo gusega
  • Havugwa umuco mubi wo kwagaza umunyaburagaza
  • Havugwa umuco mubi wo gusebanya no kubeshya, bimwe byo kubunza amagambo
  • Habaho umuco mubi wo gushyenga ashyiramo cyangwa wo gucongera abandi bimwe byo gushyashyariza. Abo bose basangira akazina k’akabyiniriro ka ‘runwa’ cyangwa se ngo ni ba ‘Munwusongoye’. Ni abanyamunwa wanduye. Ni bo ba Magigiri
  • Habaho umuco mubi w’ubuhemu, bibyara guhemukira mu mahina
  • Umuco mubi wo kuzimura no guteranya abantu, bimwe bita guterenganya
  • Habaho abantu b’abanyabugugu, ibisahiranda, indashima n’ingegera
  • Umuco mubi wo kuvumburuza no gusinda, bibyara ba ‘Nzogerihiginzoga’
  • Havugwa umuco mubi w’ubusambo, ubuhemu n’uburyarya cyangwa se wo kugira indanyango (umushiha) cyangwa w’ubwibone bumwe bwishyira imbere nk’akaguru kambaye ubusa.
  • Umuco mubi wo gushira isoni, kuneguza izuru, guterura intugu, kurega agatuza cyangwa wo guhemana
  • Umuco mubi wo kurwana, bikorangizwa no kurwanira ingabo ya se. Ba gashozantambara bahiraga utwatsi, bakatwikoza inyuma, maze bakadutera uwo bashaka gukozaho: ubwo rukaba rurambikanye, bakajya mu mitsi, mbese bakesurana kakahava. Nyiri amaraso atari aye ntamurare mu mubiri. Habagaho ariko no kurwanirira ingoma, bimwe bivugwa ko iguranwa amaraso itaguranwa amagambo: ibyo byo bikaba ubutwari butijanwa!
  • Umuco mubi wo kuba “mbwebyiri”, aribyo byo “gusaba uwo wimye” no “kwima uwaguhaye” ukaba Nyamwangiyobiva we wimye uwamuhaye inka!
  • Umuco mubi ukaba uwo kugogora amenyo no gukanura amaso akava imutwe ; uwo kururumba, kuvugaguzwa no kuvugishwa boshye uwikoreye imbonekarimwe (inyama cyangwa agashingwaryinyo).
  • Umuco mubi wo kunegurana, bigaharirwa ba ‘Banegurana ari inege ba Nenge itirora’. Byashyira kera bikazavamo kunegurira abazimu mu ndaro. Ariko bitabuza ko umusore w’igisambo n’inkumi y’amabinga, biba ari ibibi byahuye bihwanye!
  • Umuco mubi w’ishyari, bimwe by’ubyina na ryo adakura ibirenge
  • Umuco mubi wo kwigira ‘Bamenya’ na ‘Nyirandabizi’ cyangwa kuba ‘Bukozembwase’. Bizwi na Rwivanga!
  • Umuco mubi wo kwirata no kwirarira, wo kwisumbukuruza no kwifata uko utari, bimwe by’umwenda w’umutirano ujya kwicara ukabeyura.
  • Umuco mubi wo kubika inzika, kwiyishyurira no guhora, batirengagije ko agahorahorane gaca imilyango, ariko ko birenzwa amaso hakemezwa ko ‘ingoma idahora iba ari igicuma’ kandi ko ‘utarabona uburyo bwo kwihorera yicarana n’uwamwiciye se’. Ariko bitabuza ko agacumu kazaguhorera utamenya uwagacuze. Nyamara ariko ‘Hora mpore ni kwa bashyitsi bake’!
  • Umuco mubi w’ubwomanzi no kwisama wasandaye.

 

Ariko, habaho n’umuco mwiza mu banyarwanda:

  • Wa muco wo kubana no gufatanya, aka wa mugani wa Nyamutegerakazazejo wari utuye i Gihinga na Gihara ngo: “ i Buharamakara havuga abagabo ntihavuga umugabo umwe”.
  • Habaho umuco mwiza wo gutabarana no kuvuna, kuko ntawimarira urubanza
  • Habaho umuco wo gusabana [gushyikirana] byo gusabana amazi n’umuriro.
  • Hakaba umuco mwiza wo kutanduranya cyangwa kutenderanya no kutendera umuntu aho umuboneye!
  • Havugwa umuco mwiza wo kubaha abandi no kutabasagarira cyangwa kutabaseka byo kubasesereza kuko bivamo gusuhererwa.
  • Havugwa umuco mwiza w’indinde iba kabiri, bya bindi bya ‘ndinda dawe na ndinda mwana wanjye’
  • Umuco mwiza wo kwisanga no kwishima aho wishyikira, ukaba inyangamugayo imwe irangwa n’ubupfura bwo mu nda, bitavuga ko imfura itarya kuko imfura inyuze aha ari iyariye.
  • Umuco mwiza wo gusangira: tuvuge igihe cy’umuganura no gutanga ubwayi
  • Umuco mwiza wo gufungurira abashonje
  • Umuco mwiza wo kuzimanira abashyitsi
  • Umuco mwiza wo kwita ku mfubyi n’abapfakazi
  • Umuco mwiza wo kurengera abatishoboye, gufasha abatagira kivurira cyangwa se shinge na rugero
  • Umuco mwiza si uwo kugira ubuntu butiza urugi, ahubwo n’uwo kumanurira uwo usumba ihundo.
  • Umuco mwiza wo kudahindukira kw ijambo n’uwo kuvuga neza, kuko ijambo ryiza ari mugenzi w’Imana. Bizwi ko umugabo ahindukira ku buriri, adahindukira kw’ijambo. Nta ndimi ebyiri mu kanwa kamwe!
  • Umuco mwiza wo kuvuga ukuri no gukoresha ubutabera: ukuri guca mu ziko ntigushya.
  • Umuco mwiza wo kwiyubaha no kubaha abandi, wo gukora neza no kwiteza imbere.

 

Ari umuco mubi cyangwa se umuco mwiza, byombi bigira imvano muri gakondo y’abanyarwanda.