1. Inningwa
  • (RUSHENYI rwa Ntoranyi)

Rwangiza-mirera

rwa muhanda-ngabo

ndi umuhanga w’ùmuheto.

Umuhunde yàje arambirana isuli

ndamurasa arisénya

ntiyasukirwa amazi,

umenya ngo akubiswé n’inkuba:

inkuku zirayagara

inzira ndayîhalîra 1 ababisha

bàgisobanura abanyabwoba

  • (GAHUNDE ka Nyakaja)

Inshyikanya-ku-mubili

ya rugema ahica

icumulyéra ikigembe

nalitéye Umuhima kuli Gakirage ;

akirangamiye ubwiza

ndalinugabiza liramugasha

nk’ubukombe bw’intare.

‘Mbonye uko limubaga ndamushinyagulira

nti « Aho si wowe wenyiné,

n’uw’i Bunyabungo

ni ukwo namugize »

  • (KAMHAYANA ka Nyantaba)

Rutajabukwa n’imitima

ingamba; zimisha imituku

rwâ Nyili-Mbilima

Ndi intwali Inkotany yamenye..

Yashinze urugâmba rukora amaraso

Ati: “Rwamhingane!”

Nti: “Rukaraga-ndekwe »

nangana n’ababisha iyo duhuye ndarakara ! »