Ibyivugo by’interuro 2
(1°)— Mugabo utera ababisha ubwoba
wa Rutajoma
Ndi Umushakamaba rwose:
abatwara inyamusozi nnarabagumiye.
5. Rugarama rwâ Gikore
nabaye igisibya cy’umutsindo ;
Ruhamanya akomeretse ndamwimana
Mwima Abalihirà n’Abinika,
N’ihururu iurutse kwà Nyakamwe.
10. Bali baje aliabaziro
ndabahakanirà ko ntàmuhàrishwà n’îbyuma
kanditwârabyirukanye :
ndamusézera àrisindagiza.
Abaje kutuvuna
15. bâsanze umuuhetô w’Inkaka
wigénza mû nzirà
nk’ubukombé bw’intare
ahoAbashakamba twaremye intambara.
(2°) — Inkaka ikabura iminega
ya ruboneza-mpundaza !
Iyô numvise indurü
sinikândagira nk’inkénzi :
5.ndikabura nkajya imbere.
Intambara yagarâmba
nkayitikura ibigembe
abataliintwali
bakirasana « ntuwuzira ».
10. Induru yavugiye kuli Ndago
ingabo nyéndana n’âmakuza,
Ingoboka-rùgâmba akagira iye ;
Mba ingénzi menera intore,
ngwizaimbaraga ngana urugâmba.
15. Uko mbilika imitumbi
impiniiràtulika mu mpima
ingundu ikuburwa
ali jye uyigabije,
(3°) Ruzinga-ndekwe
rwa Baziga !
Ndi Inyambo y’igitare
ntwara « rutéranya-ngabo”
IBIGWI BYE (twenzemo igice, si byose)
(4°) Niciye mû mbuga zêra zaKigina,
mû mbùga zâ Runyinya hakili iNdorwa,
ku Irebero ly’Abakwiye,
ku Ibare kwa Rukomo,
5.ku irémbo kwa Mugeni,
ku nyanja y’I Bukimbili
Kigeli yatabayé n’ijoro,
mu mihana yo kwa Gatokwe
nimana Rugina ;
10.Bigaruka kuri Tare
na Gakuba ka Bihiganingabo
na Karekezi ka Mutuganyi
Inyambotwateye i Murâmbi ;
mû nunga z’iBumpaka
15. Umwâmi yimilije ingabo
i Kavumu k’inyana ka Bangiro,
i Kavumu k’i Nduga
i Bwami bandéba ;
kûliNdégo nimugorôba,
20. kuli Ndago Induru yenze gûhora,
kuliMirama turwanira iminyago,
mû Ndûru za Karehe,
mu Migera ya Hunga,
i Gatôma kwà Mutana,
25.i Gakirage nàTwamugabo,
i Gahanda k’ uBusigi,
i Kagarama na Rwimiringa,
iKâbale k’ Ubugili,
mû Ndorwa ya Mihanda,
30.mugahânda kamwé na Tanzi,
Gahama umuhutu wa Rukara,
umushumba wa Tabaro turwanira mu nka,
Umuhima w’ ûruhu rwera
twâkulikiye Uruhitambazi,
35.Umuhundé w’ibisagê
nagïyeimbere na Sarambuye,
Umuhima w’uruziga
Twavunnye Ingangura-rugo
Ku Mbizi kwa Muzuka40. narwanye ishyaka n’intore…