1. Imihango y’umuntu n’undi muntu

Umuntu azira kulya abyina, kuba ali ugukenya bene nyina.

Umuntu iyo ashatse kuvuga undi muntu akavugishwa, maze akavuga izina ly’undi atashakaga kuvuga, arongera akalisubiramo, ngo na we arakavugwa.

Iyo atamusubiye mu izina ngo amuvuge, kuba ali ukumukenya.

Iyo umuntu alya maze agakorwa agakorora, ngo avuzwe n’umuntu umukunda, kandi ngo amuvuze neza. Naho iyo akozwe atalya, ngo avuzwe n’umwanzi kandi ngo amuvuze nabi.

Umuntu azira gutera undi ingata cyangwa icyibo, kuba ali ukumusulira gupfa atabyaye; kandi ngo n’iyo abyaye, abyara abakobwa gusa. Ikibimara maze ntibigire icyo bitwara (kubizirura), uwatewe ingata cyangwa icyibo, areba agati abonye kose akakamutera agira ngo: “Nguteye abana benshi”.

Umuntu azira gusukira undi amazi avanyujije mu nkondo y’uruho, ngo kuba ali ukumusulira kuzacika nkayo.

Umuntu azira guhereza undi ikintu agicishije imugongo, ni ukwiteranya na we bakangana rwose.

Umuntu azira gutera undi imbuto (semence), ngo ni ukumutera kunanuka akazingama.

Umuntu uzi gucuranga iyo ashaka kubyigisha mugenzi we, amukarabira mu ntoke akabimenya adatinze.

Umuntu urumwe n’umusazi ngo na we arasara. Ni cyo gituma bilinda cyane abasazi ngo batabaruma.

Umuntu urumwe n’umuntu usambagulika ajya gupfa, ngo na we arapfa ntakabuza. Ni cyo gituma bilinda kwegera umuntu wenda gupfa ngo atabarurna.

Umuntu amara kugura n’undi imyaka, akamugarulira ku rushyi agira ngo: “Urahinge weze”. Byitwa koamuhaye imbuto yo guhora yeza.

Umuntu azira gukora mwishywa we ali nta cyo amuhaye; amuha igitare cyangwa ikindi abonye. Iyo atakimuhaye ngo amutera isusumira.

Kandi mwishywa w’umuntu ntiyajya mu rutoki rwa nyirarume ngo acemo ikoma, ngo rwacika; byongeye ntiyarunguruka mu kigega cya nyirarume, ngo cyasaza kitigeze kwuzura.

Ntibatilirikanya n’imyambaro, ngo kuba ali ukwitera ubukene (ubuvukasi cyangwa ubutindi).

Kandi mwishywa w’umuntu azira kugera ku buliri bwa nyirarume, ntiyaburaraho, ngo kuba ali ukumusulira nabi bikamukenya; ntiyamugerera no mu kiraro cy’inyana, ngo zirapfa zigashira, kereka bamuhereyemo amata akayanyweramo, ubwo ntibigire icyo bitwara.

Umuntu iyo ahawe ikiremve na nyirarume akakilya, ngo ashilira amenyo. Umuntu ukunda gutamira igikumwe, ngo akenya nyirarume. Umuntu iyo yisize amavuta umubili wose, agasigaza ibirenge, ahura na nyirarume agapfa.

Mwishywa w’umuntu azira kunyara mu rugo rwa nyirarume, kandi ntiyahiyuhagilira, ngo yamara inka mu rugo.

Mwishywa w’umuntu iyo atakowe, aba rubanda mu bondi.

KWOGOSHA:

Iyo bogosha umuntu, bilinda kujyana icyuma bamwogoshesha mu nzu ngo bahindukire bakimwogosheshe; kuba ali ukumukenya agapfa.

Ntawogosha umuntu ufite se na nyina izuba lirenze, ni ukumukenya.

Kirazira gukoza undi icyuma mu mutwe, kereka bajya kumwogosha, ni ukumusulira gupfa; uwapfushije uwo bava inda imwe ni we bagikoza ku mutwe.

Umuntu azira gusambana na nyirasenge ngo yahumana, ahubwo nyirasenge yamubyalira umugeni, ureke kumusambanya.

Umuntu wishe undi muntu iyo agira ngo batazamuhôra, ahengera bumaze guhumana neza, umwijima wacuze, akenda amazi akajya hanze, agakarabira mu mwijima, avuga ngo: “Simporerwa uwo nishe”. Agahera ubwo ntazongere kulya inyama y’umwijima, n’abo asangira na bo mu mulyango bakazira iyo nyama ngo bayiliye bamuhana (abandonner, trahir).

Umuntu wishe abantu cumi yambara imidende kugira ngo atazahumana.

KUNYWANA:

Umuntu ujya kunywana n’undi, arabanza agatora abagabo balimo ujya gutongera, agashaka n’icyuma n’ifu y’amasaka n’ikibabi cy’umuko. Nuko abanywana bagasezerana aho bazahulira. Ku munsi wo kunywana bakazana ikirago bakakicaraho. Umwe muli ba bagabo akenda icyuma agaca ururasago ku nda z’abanywana (ku mukondo), amoroso akayatega ikibabi cy’umuko, akenda ifu akayitoba mu marasoakabaha bakanywa. Ubatongera akenda icyuma akagikubira mu kiganza agira ngo:”Ndabateranyije”. Uzahemukira undi, cyangwa agahemukira uwo bava indu imwe, cyangwa inshuti ye, igihango kizamwice.

Bakazana icyuma cyogosha. Utongera ati: “Iyi ni kimwa”, uramutse uhemukiye munywanyi wawe, kimwa ikaguturuka ku rubyaro no ku matungo no ku myaka, urahinga ntiweza, urahaha nturonka; uramutse umuhemukiye kimwa ikakubuyereza hose”. Utongera akongera agatongera undi. Yarangiza abanywanye bagahagurutswa aho bicaye n’uko umwe ahaye undi ikintu, inka cyangwa ihene cyangwa isuka; kirazira ko bahaguruka ali nta cyo bahanye, kandi bahagurukira limwe bombi, ntawe utanga undi.

Abanywanye bazira guhemukirana, bazira kugilirana nabi iyo ali yo yose. Uhemukiye undi igihango kiramwica, kandi ngo imipfire ye ni ugupfa yatumbye. Kirazira no kurahira igihango ibinyoma, kuko cyamwica. Uhemukiye undi aramuhongera, ngo aticwa n’igihango.

2. Imihango y’umuntu n’umugore

Umuntu yilinda kuvuga icyo umugore abyaye akili ku rweyo, ngo yahora abyara abahungu; yaba ari umukobwa yabyaye, agahora abyara abakobwa gusa.

N’inka n’ihene, nta muntu uvuga icyo ibyaye, ngo akivuga atakili iruhande rw’aho yabyaliye, akivugiye aho, yahora ikibyara.

Uvuga icyo umugore yabyaye cyangwa inka cyangwa ihene cyangwa intama, akivugira kure, cyangwa agategereza kukivuga ku wundi munsi.

Umuntu ushaka guhindura umugore ubyara abakobwa gusa, amukubita igisura. lnka n’ihene n’intama bihora bibyara ibimasa, babigenza batyo, bigahindura imbyaro.

3. Imihango y’umuntu n’umukobwa

Umuntu azira kuba yagera umukobwa intorezo by’abantu bakina, ngo aba amuzinze akazapfa atarongowe.

Umuntu ushaka kuzinga umukobwa aragenda, akareba inzuzi ebyili urw’igihaza n’urw’umwungu, akazijyana mu mayirabili, imitwe iterekeranye, ati: “Izi nzuzi umunsi zahuye N… azabone kurongorwa”.

4. Imihango y’umuntu n’umwana

Umuntu azira kurenga umwana utaragenda; iyo amurenze arahindukira akamurengura, kutamurengura ni ukumuzinga ntazagende.

Umuntu yilinda kurenga ingobyi cyangwa umusambi balyamishaho umwana utaragenda, kuba ali ukumuzinga, umwana agakura nabi.

Umuntu yilinda guterera ku rutugu umwana utaramera amenyo, byatuma atamera amenyo vuba.

Umuntu ntiyakinisha ibyo kwubika umutemeli ku mwana ukili mutoya cyane, kuba ali ukumuzinga ntazakure.

Umuntu bulya abikiliye umwana, maze umwana akanga gusinzira, ntiyagira ngo nasinzire vuba, ni ukumukenya, bakomeza kumubikira.

Umuntu yilinda guca hagati y’abana b’inkulikirane, ngo ni ukubatandukanya bakazajya bazirana.

Umuntu iyo avuye ku mugezi yikoreye amazi, ntiyahirahira ngo azace hagati y’abana babavandimwe; iyo abaciye hagati, akora mu mazi avuye kuvoma, akajugunya hagati yabo ngo atabakenya bagapfa.

5. Imihango y’umuntu na Shebuja

Umuntu ahora yilinda kunyura inyuma ya shebuja, ni ukwivutsa ntazagire icyo amugabanaho.

Umuntu uli mu buhake yilinda kwicalira intebe ya shebuia iyo ayicayeho, aba yivukije ntagire icyo amugabanaho.

Umuntu uli kwa shebuja, maze bulya batekeye itabi cyangwa bicaye iruhande rw’umuliro bota, igishilira ubwacyo kikamutarukiraho, ngo kiba kimusuliye neza ngo aragabana.

Umuntu iyo agiye kwa shebuja cyangwa ku muntu ukomeye, atuye cyangwa se agemuye, balihorera bakareba umwuko n’ingasire bakabishyira mu irembo hagati, bagahamagara umukobwa akaza, bakamuha wa mwuko, umwuko akawukoza nyil’ukwikorera, ku mutwe w’inyuma, akongera akawumukoza ku gatsinsino agira ngo: “Iyi ni cyokora ntiwambulirwa mu nzira, ntumena, uhura n’abakobwa bava mu ngaga”; cyangwa akavuga ngo: “Ndakwokoye”. Uwikoreye agahindukira, bati: Uje amahoro? Nje amahoro. Nuko yamara kugenda, umwuko n’ingasire bakabishyira iruhande rw’igikingi cy’irembo cyo haruguru; bakabalira igihe agereye kwa shebuja, bakabona kubihakura. lbyo bigatuma atamena ibyo yikoreye kandi akagaruka amahoro.