yerekeye ku Bantu Bazima n’abandi Bantu Bazima

1.  IMIHANGO Y’UMUNTU N’INKA

Umuntu abona inka zitashye, naho haba ali ku manywa, akazicanira. Kirazira ko inka zitahira ku kizima, ngo abase baza bakazinyaga ntibiburanwe.

Umuntu iyo agiye kurahura umuliro wo gucanira inka, ntiyarahura ikara limwe, afata amakara menshi; kurahura ikara limwe ngo ni ukuzitubya, ikara limwe n’ubusanzwe lyitwa umuliro mubi, kuko ali lyo lishyirwa mu mazi bakaraba bavuye guhamba.

Umuntu iyo acyuye inka, n’iyo amaze kuzigeza mu rugo, ntiyasubira inyuma ngo azugalirire; n’umuntu umaze guhumuza inkantazugalirira ngo kuba ali ukuzisulira kunyagwa, kereka abonye nk’undi umubanziliza umwugaliro mu irembo.

Umuntu iyo acyuye inka, aguma ku gicaniro, agahamagaza injishi n’inkoni n’imicyuro bahambiliye hamwe, akabikoraho, bakarekura inyana akinikiza adakarabye, ngo ntiyakaraba inkoni y’ nka. Inka zahumuza agakubita inkoni z’imicyuro ku mugongo w’inka, injishi akayambara mu ijosi, akajyana amata ku ijanja, agahereza nyil’inka amata apfukamye, akamuhereza n’injishi, ati: “Akira injishi”, agahereza n’amata ati: “Uzuza”, undi ati: “Uzulizwa”. Akamuhereza n’inkoni z’imicyuro akazikoza mu ziko, at “Cyulirwa amashyo”, undi ati: “Cyulirwa amagana”.

Umuntu iyo amaze kugeza inka mu rugo, ntibamuha inzoga y’urwagwa (yitwa incike); iyo ashatse gusoma inzoga inka zitarahumuza, aragenda agakora ku mabere y’inka. Nta n’uwo bagabulira inka zitarahumuza, kereka abanje gukora ku ibere ly’inka, cyangwa ku cyansi, cyangwa bakamuha amata akanywa. lyo batabigize, kuba ali uguca inka mu rugo.

Kirazira no guha umushumba ucyuye inka umutsima ngo awulire ku mwuko, ngo inka aragiye zahora zibyara ibimasa gusa

Umuntu ntiyajya gukama inka ngo akame anywa itabi. Inkono y’itabi yitwa intubya, ngo yatubya inka muli urwo rugo. Ntiyahirahira ngo akore no ku nkono y’itabi agifite urukamiro mu ntoke, ni ugusulira inka gushira.

Umuntu iyo amaze guhumuza inka, bulya agiye gukaraba, arabanza agahanaguliza urukamiro ku mirundi ye, ngo ubwo aba yisuliye neza, ngo azajye ahorana inka ku maguru ye.

Kirazira gukamira inka ibumoso, kirazira gucisha icyansi munsi y’inka, barabyilinda cyane, ngo ni ukuzisulira nabi.

Umuntu ntiyahirahira ngo akubite inka injishi, ngo ni ukuzica. Inka bakubise injishi ngo ipfa itabyaye.

Umuntu azira gukubita inka italima igiti cyo ku rusenge; ngo kuba ali ukuyimanika ikazapfa itimye.

Umuntu azira gucisha urubambo rwabambye uruhu rw’inka mu nka, ngo inka zipfira gushira, byongeye kandi uruhacishije iyo na we atunze, inka zimushiraho.

Umuntu yilinda gushinga umuhunda mu gicaniro, cyangwa ngo akozemo ikibuno cy’inkoni, ngo ni ugusura nabi bigatubya inka mu rugo.

Umuntu yilinda gushyira umuseno mu rugo inka zitahamo, ngo iyo ziwurenze uzitera guhora ziramburura.

Umuntu azira guhagarara inyuma y’urugo rutahamo inka, ngo atere ibuye imbere yarwo, ngo bimara inka mu rugo.

Umuntu azira kwiyogoshera mu rugo rutahamo inka, ngo ahasige umusatsi, witwa itubya; inka ziwurenze zapfira gushira.

Umuntu azira gukura ubutare mu nama y’inka, ngo zapfira gushira.

Umuntu azira gukubuza imyeyo urugo inka zitahamo, ngo ni imyeyera yeyera inka mu rugo, maze zigapfira gushira. Bareba i byatsi akaba ali byo bakubuza.

Umuntu azira gucisha ivu hagati y’inka, ngo kuba ali ukuzisulira kuyoka nk’ivu.

Umuntu azira gukukira inka, maze bakajya guta amase ku icukiro inka zitarahuka, ngo ni ukuzisulira nabi.

Nta muntu ujyana icyalire cy’inka ahandi, ngo ni ukuzisulira kunyagwa cyangwa gupfa.

Kirazira ko umuntu anywera itabi mu ruhongore rw’inyana, inkono y’ltabi yitwa intubya, ngo yatubya inyana. Uretse kuhanywera itabi nta n’ujyana inkono y’ltabi mu ruhongore rw’inyana ni ukuzisulira nabi.

Nta muntu umulika mu kiraro cy’inyana, ngo ntizagwira zashira.

Kirazira ko umuntu yacisha inkono iteka hagati y’inka, ngo itubya inka mu rugo; kereka inkono bayishyize mu nkangara cyangwa mu kindi kintu, ubwo ntibigire icyo bitwara.

Kirazira gucisha inkono ivuga mu nka zilimo imfizi, inkono vuga na yo ngo ni imfizi mu zindi; ngo yamara inka muli urwo rugo.

Kirazira ko umuntu yafasha inkono ku ruhimbi, ngo amata ntiyagwira muli urwo rugo.

Kirazira ko umuntu yuhira inka ku iliba lyaguyemo inkono y’itabi, ngo zilinyoye zapfira gushira.

Kirazira kuzilikisha ikimasa injishi y’inka, ngo yahora ibyara ibimasa.

Kirazira ko umuntu alya inyama z’inyana yapfuye, agahindukira akanywa amata ya nyina, ngo ipfa amabere, maze ntizongere kubyara ukundi.

GUSHORA INKA.

Umuntu iyo agiye gushora inka ku ibuga alihorera akareba injishi akayizilika ku mwugaliro, agashyiraho n’igishwemu cy’amase, ngo niukuzifatira amazi ntazice.

Umuntu ushaka ko inka ziticwa n’amazi zashotse, areba umukobwa w’inkumi n’umwana w’umusore, bakabahagalika mu marembo maze uko inka zihita, bakazikoza umwuko n’ingasire ku mugongo. Ingasire n’ubusanzwe yitwa ikinanira; umwuko na wo bawita cyokora. Inka bulya zimaze kugera ku iliba bakareba igiti cyitwa umubogora bakakimanika mu ruhamo rw’umulyango, bikitwa “gutambilira inka“, na byo bigatuma inka ziticwa n’amazi.

Umuntu iyo abyaza inka, maze ikananirwa, arakenyurura, umwambaro akawufasha hasi, cyangwa akawuhagatira, ikabona ku byara.

KURASA INKA.

Umuntu iyo agiye kurasa inka (ibyara), yilinda gukora mu kirasiro (akabindi cyangwa igicuba); iyo agikozemo, ngo inka yanga kuva. inka barashe iyo ali inka ihaka, ujya kuyigenza (faire cesser le sang de couler)) yenda irago, akalikoza mu muvu (plaie), maze agakoza intoke mu ruhanga rw’inka no ku irugu no ku ipfupfu, agakulikira umugongo wose akazageza ku nguge, abara ngo: limwe, kabili, gatatu, kane, gatanu, gatandatu, kalindwi, umunani, icyenda, icumi, ukubita inyana hasi. Ubwo akaba ayihangiye ntizarambure. N’inyana ni ko babigenza. lnka iyo ali imbyeyi babigenza batyo; aliko iyo bamaze kubara, ubara alicara, inka akayikamira ku murundi w’ibulyo, ati: “Uko ndasiba kugenda ni ko udasiba gukamwa”. Ibyo bigatuma inka idakuba. lyo birangiye, bomora aho barashe.

Kwomora igikomere, bareba ivu bagakozamo cyangwa bakikokomora bagaciramo, cyangwa bagakura urugohi rwayo bakarushinga mu ruguma, hanyuma bagasigarno amata y’umuvumu.

lyo barashe ikimasa, ntibilirwa bakora ibyo byose.

Umuntu iyo agiye guca umulizo, arabanza agakemuraho ubusenzi bukeya akabujugunya mu ziko, ni ukugira ngo abazazinga ibitare mu busenzi bw’iyo nka batazayizinga ikazapfa itabyaye.

GUHINDURA INKA.

Umuntu ushaka guhindura inka ikunda kubyara ibimasa, agira ngo ijye ibyara inyana, areba igiti cy’umugenza-nda, amababi yacyo akayasekura, akazana imperezo (akeso) agakamuliramo; inka bakayifata, naze umwana w’umukobwa akayibuganiza wa mugenza-nda; yarangiza inka akayinyura munsi agira ngo: Ndaguhinduye ujye ubyara abakobwa”.

lyo bashatse kandi bahengera inka imaze nka kabili yimye, bakazana umuvumu wiumutabataba n’ivubwe n’umuko, bakabishyira mu cyansi batogeje cyayikamiwemo amasitu; nuko umwana w’umukobwa akaza akogereza cya cyansi ku mugongo wa ya nka; yarangiza akayica munsi ayiturutse ibulyo, agira ngo: Urabyare inyana”.

Umuntu wangana n’undi agira ngo amurogere inka kujya zibyara ibimasa gusa, aragenda akenda uruhombo, akarugegena neza akarucamo inkarwe, bigatinda wa wundi yanga akazagira ubwo amugenderera. Bakamuha intebe akicara bakaganira. Igihe ahagurutse agenda, umugabo akamuherekeza, nuko umugore akareba umuheto agatamikamo rwa ruhombo, akarurasa aho wa wundi yali yicaye agira ngo: “Nkurashe ibimasa”.

Ushatse na we, ahengera inka y’uwo yanga yabyaye ikimasa, akareba umukunde wacyo kimaze gukungura; akawanika, wamara kwuma akawuskya, ifu akayishyingura, maze akazahengera umunsi inka z’uwo yanga zashotse, akagenda rwihishwa, agafu akakaminjira mu mazi zilibunywe, ati: “Mwa nka mwe, mbaroze ibimasa, muhora mubyara ibimasa bisa”.

GUTSILIKA ABASHIMUSI.

Umuntu ushaka gutsilika abashimusi, yanga ko bamwibira inka, umugore ni we ugenda akabanza umwugaliro mu irembo, bakazugalirira.

Kuvuza umwirongi na byo bitsilika abajura, ngo kuba ali ukubatera umwaku.

Umuntu iyo ashatse guheza abajura, aragenda akugalira, maze agasiga umwugaliro umwe hasi, ukitwa ikitayega, ngo abajura batekereza kuza kumwiba ntibagire uko banyeganyega baza kumwiba.

Gutera umukoni cyangwa igikakarubamba ku irembo na byo bitsilika abajura. Umukoni witwa gitinywa, abajura bakawutinya, ngo ubatera ubuvukasi.

Ushatse na we areba umwuko wahoze, akawushinga ku gikingi cy’irembo abajura ngo ntabwo bawucaho.

Abandi bareba amazi yaraye mu nzu, bakayatoberamo igitaka cyo hakulya y’umugezi, bakayashyingura; bwamara kwira bamaze kwugalira, ya mazi bakayatera hejuru y’imyugaliro no hejuru y’urugo hose, no hejuru y’inzu, uko bayatera ni ko bagira ngo: “Baturuka hakulya, baturuka hakuno bagasanga babalimbuye, baturuka hino, baturuka hilya, bagasanga babalimbuye. Barasinzira sinsinzira; barahunikira simpunikira”. lbyo bikitwa ko abatanze ubuhoro bwaraye mu nzu; bikitwa kandi ko abatanze ubwatsi bwo hino n’ubwo hilya, n’ubwo hakuno n’ubwo hakulya. Nuko ngo igihe abashimusi baje, nyil’urugo agakanguka.

Ukundi bagenza: Bareba igiti cyitwa mugogo-utarengwa, bakagitambika mu irembo hagati, nuko ngo ntihabe hagira umujura urenga ilyo rembo, ngo aze kwiba.

Umuntu iyo bamushimutiye inka, areba amavuta maze akayanaga mu gisenge cy’inzu; amavuta bulya agarutse akagwa hasi, ngo inka iraboneka; bulya aheze mu gisenge, ngo irahera. Ibyo kandi byitwa kuzinga inka yibwe, kugira ngo itajya kure, igume aho ili, abayihuruliye bayisange hafi.

Abandi ngo iyo inka imaze gushimutwa, bareba amavuta uyatera akayaboneza neza mu izingiro ly’igisenge. Bulya amavuta ayahushije izingiro ly’igisenge, iyo nka ikaba ali iyo guhera; naho bulya aboneje neza mu izingiro ly’igisenge, iyo nka ntiba ali iyo guhera.

Abandi kandi babona inka imaze kugenda, bakareba utwoya tw’inka, bakadushyira ku gasongero k’inzu; bigatuma iyo nka itazahera ikazaruhira kugaruka.

Abashatse kandi bareba intorezo bakayirambika mu kiryamo cyayo, bikitwa kuyizinga; abayibye ntibayibaga cyangwa ngo bayijyane ahantu ha kure.

Umuntu wajimije inka ye, akanga ko impyisi ziyilira ku gasozi, areba amavuta akayanaga mu gisenge cy’inzu; amavuta iyo aheze mu gisenge, inka arayiheba.

Umuntu uli ku rugendo, azira gushakira igishilira mu gicaniro cy’inka, ngo ni ukuzisulira nabi. Umuntu uli ku rugendo ajya guhaha, yilinda guca mu nka; iyo aziciyemo maze inka ikamukozaho umulizo, nta kundi arahindukira, ngo iba imuteye umwaku kandi iba imuvukije ubuhashyi.

Umuntu iyo abonye igicaniro cy’inka cyiyakije, areba icyansi akacyerekeza ku gicaniro, ati: “Uraze utazira abagore”. lbyo ngo biba bisura inka izaza muli urwo rugo.

Umuntu waliye inyama z’intama ntanywa amata, ngo iyo ayanyoye, inka ipfa amabere (amazili).

Uliye inyama z’ihene na we ni kobimera, kereka lero babanje kuzirunga, ni ho bitagira icyo bitwara inka.

Uliye inkuru cyangwa ibyobo byo ku gasozi, na byo byitwa kwica amabere y’inka. N’uliye imegeri n’intyabire n’igisura n’isanane n’inkware n’urukwavu, na we ntiyanywa amata; iyo ayanyoye byica amabere y’inka. Byongeye ngo n’amata barayacunda akanga kureta.

Umuntu iyo yiyuhagiye amazi yo mu kibumbiro, inka zasize zishoka, ajya kugenda agakora muli ya mazi akayatera hepfo no haruguru, ati: “Mbwilize hakulya mbwilize no hakuno”. Ni ukwisulira inka nyinshi.

Umuntu iyo aliye ibyo kulya bishyushye, yilinda kunywa amata; ngo iyo anyoye amata, inka anyoye itulika amabere, ikarwara ibisebe bibi. N’uliye inkarange y’amashaza ni uko.

Umuntu iyo aliye inyama y’inka yishwe n’ubutaka, alirabura, atirabuye ngo arapfa.

Umuntu iyo aliye inka yishwe no gutemba, ngo arwara ibirashya, kereka babanje kuyigangahura bakayitera imiti.

Umuntu yilinda kulya inka yakubiswe n’inkuba; kereka babanje kuyigangahura, kwanga ko inkuba izamara inka yakubisemo.

AMATA N’AMAVUTA.

Umuntu azira kuba yahereza undi amata ayarengeje amashyiga, bikenya inka.

Umuntu iyo acitswe n’amata akagwa mu ziko, aherako agashaka amazi akayasuka mu ziko, ngo ni uguhoreza inka, atabigize zashira.

Umuntu iyo arajije amata mu nzu cyangwa yahiliwe, maze agasanga yahindutse, asa n’amaraso, aragenda akayasuka mu gicaniro; akareba n’isubyo akayisukamo, ngo inka zidapfira gushira. Amata iyo batayasutse mu ziko bazira kuyaha uw’ahandi ngo ayanywe, utali umugore cyangwa umwana wo muli urwo rugo, cyangwa se uwo basangiye ubwoko; undi w’ahandi ayanyoye, ngo inka irahumana kandi igapfa amabere.

Umuntu azira rwose kunywa amata ahagaze, ngo kuba ali ukwisulira kuzagwa kure. Unyoye amacunda azira kunywa ubuki, ngo byica imizinga.

Umuntu ushaka kwondora igisabo, akijyana ku ibuga, amazi y’ibuga akaba ali yo acyondoza; amazi y’umugezi ntiyondora igisabo. Baba banga gusulira inka nabi.

Umuntu ujya gucunda, azira gucundira mu kizima, ngo bisulira inka nabi

Umuntu azira gucundira ku buliri, kuba ali ugukenya nyil’ubwo buliri. Byongeye kirazira rwose gucundira ku buliri amata y’inka z’ingabane, ngo ni ukuzisulira kunyagwa.

Umuntu ujya gucunda amata, arabanza akazana agati k’umushyigura, akagapfundika ku gisabo, ako gati gashyigura amata akavamo amavuta menshi; iyo batabigenjeje batyo, ngo bavanamo amavuta makeya.

Umuntu ucunda, iyo agize aho anyarukira cyangwa se abisa undi ngo amwakire, ajya guhaguruka, akabanza akunamira igisabo yabanje kugishyiraho ibipfunsi byombi, agakozaho umutwe. Atarahaguruka kandi arabanza akazilika igisabo, akabona gushyiraho ibipfunsi n’umutwe. impamvu ni ukugira ngo havemo isoro ly’amavuta linini, lize lingana n’ibipfunsi byombi, cyangwa lingana n’umutwe wose.

Umuntu iyo amaze kuresa amata, agiye kuyavura, apfundikaho igikangaga, kugira ngo amavuta adasubira inyuma agatuba.

Umuntu uli mu rugo babikamo amavuta, iyo bumaze kugoroba yilinda kuvugiliza; iyo avugilije aba atubije amavuta, akanga kwuzura ikibindi (urwabya) bayashyiramo.

Umuntu bulya acigatiye amavuta akamucikaakagwa mu rugo, ngo aba asuliye nyil’urugo kuzasaza adateretse imfizi, no kumukenya bitabuze.

Umuntu azira kujisha igisabo hejuru y’ubuliri, ngo bituma arara arota ijoro lyose.

Umuntu azira kujisha igisabo mu rugo rulimo imfizi, ngo ni ukuyikenya igapfa.

Umennye igisabo, aba agushije ishyano. Iyo ali umugabo cyangwa umugore ukimennye, ngo baragitwita (barwara urushwima). Banywa imiti hanyuma ngo bakajya kucyakilira ku bandi. Umugabo ku wundi mugore, umugore ku wundi mugabo, bakabona kwongera kubana.

Umuntu iyo yosa, maze imyotsi igaturuka mu kigagara ali myinshi, ikamurembya,ntiyahugango agire ngo: “Tse”.Iyo abigize umubavu ntukora.

Umuntu iyo anyuze mu nka, maze inka ikamukubita umulizo, aguma aho agategereza ko yongera kuwumukubita,cyangwa ko indi ili kumwe na yo iwumukubita. Iyo akubiswe n’umulizo w’inka akagendera aho,ntibamugabulira ngoalye ahage.

Umuntu utunze inka, ajya gutiza intorezo abanje kuyimenesha urugo, iyo atayimenesheje urugo, inka ze zipfiragushira.

Umuntu iyo akandagiye intobo ikameneka, areba urutumbwe akaruseseka muntobo; aba yanga ko inyana zimushiraho. Intobo y’umucucu na yo iyo umuntu ayikandagiye akayimena, ngo ubwo aba alibupfushe inka cyangwa umuntu. Kubizirura ni ukureba ya ntobo akayitamika ipfundo ly’umwenda cyangwa urutumbwe, maze akayereka inka zili hakulya, agira ngo: “Ulice mu za baliya (cyangwa) ziliya”. Cyangwa ati: “Dore izawe ni ziliya”. Abashatse kandi iyo ntobo bayishyira mu mwobo w’umurerajuru, cyangwa bakayijugunya mu nzira hagati y’amayirabili, nuko uyirenze akaba ali we ukukana ibyo gupfasha umuntu cyangwa inka.

Umuntu w’umutunzi akundagutereka urwara rw’agahera ngo rumusulira neza, ntazashire ku nka.

Umuntu iyo agwiliwe n’amaraso atazi aho aturutse, alishima ngo bimusuliye gutunga inka nyinshi.

2. IMIHANGO Y’UMUNTU N’IHENE

Umuntu uguze ihene n’undi, iyo bamaze kugura bareba ikiziliko cyayo bakakigabana. Impamvu ni ukugira ngo iyo hene izororoke,kandi bombi bazatunge.

Umuntu iyo yonewe n’ihene, maze akifuza ko nyirayo atayitunga ukundi, ajyana ihene, igihe ayigejeje iruhande rw’ikigega akayiterura, akayereka mu kigega agira ngo: “Nabuze icyo nywulisha (umutsima)! Nta kundi ngo ihene ntirara idapfuye.

Umuntu utunze ihene iyo ibyaye, ntiyakwishima ngo agire ngo afite ihene y’imbyeyi; kuyishimira byatuma atazagera igihe atunga inka.

Ihene y’inyagazi iyo yuliye inzu bayica amatwi, kuko iba ikunguye.

Umuntu ushaka guhindura ihene ibyara amasekurume, bayikubita igisura, ngo ntizongere kubyara isekurume ukundi.

Umuntu ufite isekurume y’hene, iyo agira ngo ayice, arabanza akayitereza inzuzi; iyo zanze kwera, akagenda maze agatambika isekurume mu bikingi by’amarembo akayitambuka, yamara kuyitambuka, ihene akayikubita ubuhili ku gakanu ngo: Ubonye iliya nyana y’imbwa ngo iranga ingoma. Ubwo ngo ibyo kwirabura kw’inzuzi ntibigire icyo bitwara.

3. IMIHANGO Y’UMUNTU N’UDUSIMBA

Umuntu uciliriye ikibwana cy’IMBWA, ntasubiza amaso inyuma ataha, ngo iyo mbwa yajya yiba bakayica. Kirazira gucisha imbwa munsi y’uruhu, kuba ali ukuyibuza kubwagura.

Umuntu iyo aligaswe n’imbwa mu kirenge, ngo iba imusuliye kuzagwa kure„

Imbwa iyo ilyamye ku buliri, iba ikunguliye ababulyamaho, iyo ali imbwakazi iba ikunguIiye umugore cyangwa umukobwa; iyo ali impwerume iba ikunguliye umugabo cyangwa umuhungu. Barahanuza, nuko imbwa bakayambika imiti bahanuje, bakayivuma ikava muli urwo rugo.

Umuntu iyo arumwe n’INJANGWE, atanguranwa na yo kulya akalya; ubwo lero ngo ntabyimbirwe.

Umuntu iyo yumvise IMPYISI ihumiye kure, yilinda kuyituka iyo ayitutse ngo arapfa. Bulya impyisi ihumye ikirago cyegetse mu nzu, bakilyamamo babamje kukinyuzamo igiti, bati: Ng’uwo uwawe. Baba batabigenjeje batyo, abakirayemo ngo bagapfa.

Umuntu iyo yagize aho azindukira maze agahura n’IMOKA, alishima ngo imuteye umutwe mwiza, kuko n’ubusanzwe bayita “muhe”; yaba yajyaga guhaha ati: Ntakimbuza kubona ikinzinduye.

Umuntu iyo akubise INZOKA inkoni, igacura umuborogo, uyikubise ngo na we arapfa, kuko iba imukenye.

Ukubise inzoka maze ikava amoroso, na we ngo arakenyuka.

Umuntu uli ku rugendo yilinda kwica inzoka, ngo nta mugenzi wica undi. Kuyica ngo ni ukwitera ubuvukasi n’ishya like.

Umuntu uhuye n’inzoka yapfuye cyangwa se aho ayibonye hose yapfuye; arayegera akayikoza urutoke rwo hagati mu mwogo w’inda, urutoke akarwikoza ku gahanga no ku gituza, agira ngo: Sinkurota ku manywa na nijoro.

Umuntu iyo alyamye mu nzu, maze yubura amaso, akabona inzoka mu gisenge cy’inzu, ngo arakenyuka.

Umuntu iyo yishe inzoka bita IMPILI, ayica umutwe, maze akawujyana mu gicaniro, ngo bigatuma atunga inka nyinshi, kandi ngo inka ze ntizirwara indwara y’ubutaka.

Umuntu azira kwica IGIKELI, ngo atazakibyara.

Umuntu iyo anyaliwe n’IMBEBA, alishima ngo iba imusuliye kuzabyara abana benshi. Imara kumunyalira, ati: Uruzuze abana igisenge, nanjye nzuze inzu abana.

Umuntu iyo ali mu rugendo, maze agahura n’imbeba yitwa URUJANGU, ikiruka mu kayira k’imbere ye, alishima ngo aranywa ahage.

Umuntu azira kwica UMUSEREBANYA, ngo iyo awishe arawubyara. N’uwishe URUTAMBARA na we ni uko, ngo ararubyara (gukuramo inda cyangwa umwana akavukana ibibara ku mubili, babiha amazina uko bashaka).

Umuntu iyo ahuye n’URUVU, akirubona atanguranwa na rwo akaruvuma, ati: Ptu ! ngutanze gucira, nujya gucira ucire inkaba y’amaraso. Nuko rwaba rumuciliye ntagire icyo aba. Iyo rumutanze gucira, arapfa.

Ushaka ko umulima we uhora wera byinshi, yica uruvu, maze akarutaba mu mulima we; ngo rutera umulima kwera cyane. Aho barutabye bahashyira ikimenyetso ngo batarutaburura maze imyaka ikarumba. Hejuru y’aho barutabye, bakunda kuhatera umukoni cyangwa madwedwe, igicunshu, umuyenzi, umutagara. Ng’iyo impamvu y’ibyo biti biba mu mulima.

Akandi gasimba kitwa AGAHUZA, na ko bagashyira mu mulima ngo were imyaka myinshi.

Umuntu azira kwica UMUHOVU, ngo yabemba.

Umuntu iyo asanze agasimba kitwa NYAMABUMBA karubatse mu nzu iruhande rw’inkingi, bene inzu balishima cyane, ngo kaba kabasuliye kubyara abana benshi. Ako kazu bilinda kugasenya; uwagasenya umugore wo muli urwo rugo atwite, ngo yakuramo inda, kandi ngo yakomeza kujya apfusha.

Umuntu iyo ahuye n’agasimba kitwa NYAKAYOGA, oragenda akagakozaho ino linini ly’ikirenge, ati: Mpa akayoga nyabuyoga. Nuko akagenda ali ku cyizere ko alibunywe agahaga.

Habaho n’akandi gasimba kitwa Mayoga, uhuye na ko alishima ngo aranywa ahage. Iyo gahagaze karuhuka ngo karanywa, ati: Karasoma nanjye ndibusome mpage.

Ubonye NYIRABIYOGA n’ubonye NYIRAMATULI na we ni uko ngo aranywa ahage.

Umuntu azira gukura INDA mu mutwe ngo ayijugunye mu ziko, ngo yasara. Iyo ayikuye mu mutrwe akayijugunya hasi, atanguranwa na yo agaca akatsi, ngo imutanze kugaca yapfa. N’IMBARAGASA ni ko bayigenzereza.

Iyo ISAZI iguye mu kanwa k’umuntu ikarenga umuhoro, maze ikagaruka yapfuye, ngo nta kundi ararwara; naho lero iyo igarutse ikili nzima, alihorera akagera igipfunsi mu kanwa ati: Ndijute sintongane. Nuko akagenda yilya icyara ngo aranywa ahage.

Iyo AKANYALIRAJISHO kaguye mu jisho, bacira hasi no hejuru, bati: Kanyalirajisho kanyaye mu ijsho, aho kunyara mu lyanjye uzanyare mu lya rusake.

Umuntu yagize aho azindukira, maze agahura n’INTOZI zitoye umurongo zigenda, azira kuba yazirenga; azikozamo ikirenge akazisiliba; kuzirenga ni ukurenga umuheto wa se, bigakenya kandi bigatera n’ubuvukasi.

Intozi iyo zitoye umurongo mu nzira, zitwa mugogo-utarengwa; bakilinda kuzirenga.

Umuntu iyo atewe n’intozi arazitsilika. Areba umugozi akawupfundika mu mwinjiro w’inzu, ukagarukira mu mulyango, cyangwa urujyo rw’inkono iteka, akarushyira mu ziko akavuga ati: Ntaze ibikoba; akongera ati: N… (umwanzi we) ataze ibikoba by’abakwe; mu minsi munani mwa ntozi mwe, muzajye kurongora umukobwa wa N… (umwanzi we).

Abandi bamanika umwuko mu ruhamo rw’umulyango; bitsilika intozi zigacukira aho, ntizizongere gutera.

Umuntu ushaka kwimura ikiguri cy’intozi, yenda icumu, akagenda maze umuhunda akawukoza mu kiguli cy’intozi, agaherako akiruka, umuhunda akawutwalira hejuru, nuko yagera hilya cyane, akawuhashinga; ngo aho abe aliho zimukira.

Ni joro ntawe uvuga intozi; uzivuze arongera akazivuga ngo zidatera.

Umulizo w’ikibilibiri ubuza intozi kuza mu rugo. Urugo rulimo umulizo w’agasamunyiga, intozi ntizirutera. Babona zije bakawukongeza, zigasubirayo. Umulizo w’igiharangu na wo utsilika intozi, barawukongeza zikagenda. Ivu balivanga n’amazi, bakabitera intozi zikagenda. Urujyo rwaraye mu mazi na rwo rwirukana intozi.

4. IMIHANGO Y’UMUNTU N’INYONI

Umuntu iyo acigatiye ISAKE, maze ikamubikira mu ntoke; uwo muntu ngo ni uwo kuzasigwa amase (kuramba imyaka myinshi cyane).

Umuntu iyo akandagiye agashwi k’inkoko kagapfira mu kirenge cye, ngo na we arapfa; kereka bazanye icyanga cy’amasaka y’amakoma, agatoba mu mazi akanywaho; ubwo ngo ntibigire cyo bitwara.

Umuntu azira kwica INYAMANZA, birazira rwose. N’igi lyayo ntawahirahira ngo alimene; ngo yajya abyalira guhamba. Umuntu bulya agize amakuba akayica, aragenda akayijyana ahantu ha kure imvura itagera, nko mu rutare, akayihambamo.

Inyamanza yikungereza bavuga ko iba isura abashyitsi.

Iyo umuntu ahinga, maze inyamanza ikagwa mu isuka igapfa, arayibagira, ngo atayibagiye ngo yagira amakuba. Iyo ali umugabo wishe inyamanza, ngo apfusha umwana vv’umuhungu; iyo ali umugore uyishe, ngo apfusha umwana w’umukobwa. Ni yo mpamvu yo kuyibagira ngo hatagira umuntu upfa.

Umuntu azira kwica UMUSAMBI, cyangwa ngo awumenere igi ngo yahora ahamba. Uwishe aragenda agahanisha akanywa n’imiti.

Umuntu wishe IGIKONA, ni ishyano aba agushije. Aracyirabulira bakamukuraho amasunzu bakamutega limwe lisa. Ni ho umugani waturutse ngo: Afite isunzu limwe nkuwishe igikona. Aragenda na cya gikona agahagarara ku gasozi, agahamagara ati: Nishe igikona. Nuko bakamuha imiti yo kumukiza amahano.

Umuntu iyo abonye igikona kimwe cyangwa bibili biturutse mu irembo biboneje mu rugo, alishima ngo birasura neza. lyo ali kimwe ngo ni inka imwe; byaba bibili ngo ni inka ebyili zitashye.

Umuntu iyo yumvise IGIHUNYIRA kivuze, areba ingata n’urujyo akabitera iyo kivugiye; kuko ngo gisura amatongo.

Umuntu azira kwica INTUNGURA n’INYOMBYA na NYIRABARAZA na RWUNGELI, ngo iyo abyishe, na we arapfa.

Umuntu warembejwe n’IMISURE imwonera, aragenda akazana ihene akayikama; amahenehene akayashyira ku rujyo; urulyo akarujyana mu mulima akarushyiramo agira ngo: Umubandwa wambaye isunzu, ntanywa amahenehene. Imisure ntiyongere kumwonera ukundi.

Umuntu iyo azindutse ajya guhaha, maze agahura n’INKWARE ikagenda itavuze, amenya ko azinduwe n’ubusa akigarukira. Iyo ivuze, ngo aragenda kandi agaruke amahoro.