Indyoheshabirayi-Umuvugo 8
UMUVUGO VIII
Ibisingizo by’iyo Ngurube isuzuguza ibiribwa bindi.
Ingurube ivura inkono kubiha,
Ikagira ubwenge bwo mu bitekwa,
Iya rwiganza mu Misiyoni,
1000 Ncyuye indatwa yo mu bibagwa,
Ize mu rusange rw’abadutwara,
Ikunde iratwe muri rubanda!
Ivane intama mu isafuriya
Ikure isake ku isahani,
1005 Ineshe n’inka yo mu batetsi.
Amahene yose ave mu bikari,
Ikube ibyo bihugu ibe icyigenge,
Ivangwe n’imiteko y’imyaka.
Iyihe kuryohera Abanyarwanda.
1010 Ni rutsirika bubihe
Ikabutsura ikabutsinda,
Ikabutsemba ikabubumba!
Ni rubumba batetsi
Rwikunda ku mbehe,
1015 Rwiganza ku myunyu
Rwigenga mu bikari,
Ruhatunga burundu,
Rwikebera iyo fasi,
Ikayitunga nk’Umwami,
1020 Ikahabumba itavuguruzwa!
Ni ruhonjoka gitware,
Rwizihirwa n’ibondo,
Ni impogazi rubunga
Ya rutengerana ngingo
1025 Imvuruga-bisogororo
Ya rusaga sorori;
Ni inyumba rwabunga
Ya ruvonyeza-bijumba!
Ni ruteturura abagore b’impumbu,
1030 Rutuburira abibutse gucunda,
Ruhimbaza abakikije ameza,
Rusohoka ku isafuriya isaha isohoye
Rutavugisha impuha abo yaryoheye mbere,
Rutetereza abiratana inyama zindi,
1035 Rusendereza amasahani ukabikunda,
Rukorerwaho imisango y’isabukuru,
Rutumirirwa Abazungu iyo bava,
Rutera icyunzwe cy’uburyohe.
Rwinopforwa n’abahinyura ibindi,
1040 Rubahaga umubyimba ukaguka,
Rubatera umudigi nk’uwa nyamaturi
Ubwo yaturutiye iz’amashyamba,
Ikaba inaturuka kure h’ishyanga,
Ndariyibanje izina ry’ingurube
1045 Izajye iratirwa aho yabazwe:
Yitwa “Indyohesha-birayi!”