Inganji Karinga: Igice cya III
Umwaduko w’abanyiginya, baje bate ?
Igitekerezo cy’ibimanuka.
1-Tumaze gutekereza uko Abatutsi ba mbere badutse muli ibi bihugu, bakabiremamo ingoma
zabo. Reka rero dutekereze umwaduko w’Abanyiginya. Igitekerezo cy’umwaduko wabo cyitwa
Igitekerezo cy’lbimanuka, kuko gitangirwa n’umugani wahimbwe n’abashakaga kutwemeza ko Abami bacu bamanutse kw’ijuru, bashaka no kutwigisha ukuntu u Rwanda ali rwo si yose, n’imilyango yose ikaba yaravuye kuli Gihanga. Icyo gitekerezo kandi kigira n’irindi zina, bacyita Igitekerezo cy’Ibirali.Sinzi urulimi ilyo jambo ly’lbirali likivugwamo, niba ali Urunyankore, niba ali Urunyagisaka. Ngo bisobanura: Amasekuruza. Aliko rero sindizi ubwanjye: nabyumvanye abandi.
Umugani
2- Icyo gitekerezo kilimo ibice bibili: Habanza umugani, hagataho Igitekerezo. Dore rero, igice cya mbere cy’umugani: Kera mu gihugu cyo hejuru hahoze umuntu akitwa Shyerezo. Ashaka abagore benshi, balimo uwitwa Gasani. Aliko Gasani aba ingumba. Bukeye haza umuhanuzikazi witwaga Impamvu, aramubwira, ati: «Nkuragulire umuhungu ugiye kubyara! Icyo uzampemba ntikiruhije: upfa kunyihera icyo nambara n’ikintunga, nkaza ngatura mu rugo rwawe gusa, kugira ngo mbone n’ubulyo bwo kugumya kukubwiliza uko uzàbigenza. Gasani yemera ibyo Impamvu amubwiye: amutungira aho mu baja be.
3 – Bukeye Impamvu abwira nyirabuja ati: « Ubajishe igicuba cy’umurinzi ucyuzuzemo amata nzakubwira! » Muli iyo minsi, Shyerezo aza kubagisha ikimasa yiraguliza: abapfumu bamaze kucyorosora, baratega basanga cyeze. Bajya rero mu nzu kuvuga amabara yacyo. Igihe bahugiye muli ibyo’; Impamvu abwira nyirabuja ngo yibe umutima wacyo. Arawiba! Bawujugunya muli cya gicuba cy’umurinzi bali bujujemo amata. Igicuba bakijisha hamwe n’ibisabo, bakajya bakibuganizamo amata uko inka zihumuje , mu gitondo na nimugoroba, kugira ngo amata ahore yuzuyemo. Babara amezi cyenda, ukwa cumi barajishura! Bapfunduye basanga akana k’uruhinja kareremba hejuru y’amata. Bavuza impundu, bati: « Gasani arabyaye ! »
4 – Inkuru ngo igere kuli Shyerezo bamubwira ngo aze kwita umwana izina, Shyerezo aranga ati: «Uwo mwana si uwanjye ! Nibamwice sinshaka ko ambera aho ! » Gasani n’umuja we babimenye baramuhisha, kuko abazaga kumwica babaga banga kwiteranya na nyirabuja: baza bakabanza kumubulira. Umwana amaze gukura, aba mwiza cyane. Inkuru igera kuli Shyerezo bati: « Rwose ufite umwana mwiza cyane, utaraboneka mu bantu! » Ati: « Uwo mwana ko nategetse kumwica, byagenze bite? Nibagende bamwice, simushaka nta bwo ali uwanjye ! » Abagaragu atumye baraza babwira Gasani bati: «Tuje kureba umwana wawe barahiliye muduhamagalire tumubone! » Nyina akaba yaramwise Sabizeze! Aje ngo bamukubite amaso, baramutangalira gusa, ntihagira uwibuka ibyo kumwica. Baragenda babwira se bati: « Uwamwica ni nko kukwica ubwawe ! » B’bigize gatatu, se aza kumwiyicira: amukubise amaso acika intege zo kumwica, amugira uwe; amwita Immana!
5 – Limwe rero nyina wa Gasani aza kumusura. Umutwa wa Sabizeze aza kubumviliza, ngo yumve ibyo Gasani avugana na nyina. Bombi rero baraganira bagusha kuli Sabizeze; nyina wa Gasani ati: «Mbese uriya mwana usa kuriya wamubyaye ute, ko numvise ngo Shyerezo yarabanje kwanga ko ali uwe?» Gasani rero amutekerereza uko Sabizeze yavuye mu mutima w’ikimasa abapfumu ba Shyerezo bali baraguye kirera. Umutwa amaze kubyumva arasohoka, asanga Sabizeze aho akinira n’abandi bana. Ati: « Mbega mwana wa databuja, ugira ngo ndacyatangajwe n’ukuntu uturusha byo ase ! Namenye ko wavuye mu mutima w’immana bali bejeje! Ko utabyawe na Shyerezo wabuzwa n’iki kuturusha byose ? »
6 – Sabizeze ngo abyumve, ati: « Aho murumva Gasani wagiye kumbyarura, akagira ngo si ndi uwa data! Singishoboye kuba muli iki gihugu: isoni ntizareka ngira aho nkwirwa! » Aragenda rero yenda umuheto we n’imbwa ze eshatu: Ruzunguzungu, na Rukende, na Ruguma. Yenda inyundo ze zilimo Nyarushara; akora kuli murumuna we Mututsi, na mushiki wabo Nyampundu. Ayobora impfizi yabo Rugira, n’insumba yayo Ingizi; ajyana intama yabo Nyabuhoro, na rugeyo yayo Mudende; yenda isake yabo Rubika n’inkokokazi yayo Mugambira. umutwa wa bo ataho, maze bashyira nzira.
Igitekerezo
7 – Bamanuka kw’ijuru baza mu gihugu cyo hasi, maze bururukira ku Rutare rw’Ikinani, ho mu Mubali. Hakaba igihugu cy’Abazigaba, Umwami wabo ali Kabeja. Bageze ku Rutare rw’Ikinani baracanira. Abagaragu ba Kabeja babonye umwotsi baratangara, bati: « Mbese hariya hantu ko hatabaga abantu, uriya mwotsi uturutse ku ki? » Abandi bati: « Ahali aho ni abahigi bahacanye, cyangwa se ni abagiye guca amakara! » Bukeye basanga umwotsi utimutse ; bimara iminsi babona umwotsi wahamenyereye! Bajya kubibwira Kabeja ko wenda haba harubatse abantu batali basanzwe bazwi. Kabeja yohereza abajya kureba abo ali bo.
8 – Intumwa zije ziti: « Muli aba he? Mwaje kwenda iki aha ngaha? » Sabizeze ati: « Turava mw’i-juru; nta bwo tugenzwa no kugira icyo tubatwara tuli abashyitsi b’amahoro! » Intumwa zisubira kwa Kabeja: arabareka batura muli ilyo shyamba, baliragiramo, baralihiga. Babita Ibimanuka, kuko bali bavuye kw’ijuru. Umutware wabo ali we Sabizeze noneho bene igihugu bamwita Kigwa, kuko yaguye aturuka mw’ijuru.
9 – Bukeye rero Kigwa abwira murumuna we Mututsi ati: « Mbese ko uruzi inyamaswa twazanye zanga zikagwira, ali uko zifite ingore, twe tuzamera dute? Tugiye gupfa ducitse? Enda turongore mushiki wacu Nyampundu! » Mututsi aranga. Kigwa aramurongora babyarana umukobwa Sukiranya. Amaze gukura, Kigwa agira Mututsi inama ati: « Enda mugushyingire! » Mututsi ati: «Sinashaka umwana wanjye! » Kigwa ati: « Ndakwereka uko tubizirura ! Genda uture hakulya yacu hariya, bukéye uzaze kumusaba! Ninkubaza ubwoko bwawe, uzagire uti: « Ndi Umwega wa kulya! » Kuko uzaba utuye kuli uriya mwega wo hakulya yacu !» Mututsi arabigira, bukeye arongora Sukiranya, babyarana Mukono, na Ntandayera na Serwega. Aliko rero ibi bya Mututsi by’Abega, nitugera ku gitabo cy’Imilyango ni bwo tuzabisobanura.
Ibitali umugani ni ibihe?
10 – Muli iki Gitekerezo cy’Ibimanuka, twasanzemo ikintu kimwe twavuga ko cyabayeho koko: ni uko Abanyiginya ba mbere bahingutse mu Mubali. Ibara lyabo, wenda bali inzobe koko: birasho-boka. Na yo imivukire ya Sabizeze, nta muntu uciye akenge washidikanya kuvuga ko ali umugani w’umuhimbano. lkindi kandi mbaye mbavaniyeho, ni iby’ilyo shyingirana lya Kigwa na Mututsi: nta bwo ali ibyo mu Rwanda gusa. No mu Nkore bafite uwo mugani. Nawubonye mu gitabo cyanditsena Musenyeri Gorju, ,uyu wahoze mu Burundi, (cyanditswe mu mwaka wa 1920), ku rupapuro rwa 280 na 281 zacyo. Aliko aho kuvuga Kigwa na Mututsi, bavuga amazina ahuje n’ibyabo : Kahima, na Kakama, na Kayiru. Kahima ni Gatutsi, Kamaka ni Umwami, na we Kayiru ni Gahutu. Kahima ni we wabagiliye inama yo kurongora mushiki wabo, aba ali we umurongora; babyarana umukobwa, amushyingira Kakama. Na we Kayiru yanze, ajya gushaka muli rubanda basanze aho : ni bwo bamunennye, akaba umuhutu.
11 – Uko mubiruzi rero, ni umugani wo mu Batutsi, ushaka kuvuga ko bativanze na rubanda rutali bo ; ni nka wawundi wa Gatwa na Gahutu na Gatutsi Immana yafashaga amata nijoro, bwacya bagasanga aya Gatutsi akili yose, aya Gahutu acagase aya Gatwa yashize mu cyansi: uwo ni umugani wahimbiwe gusobanura impamvu yatumye abantu basumbana mu moko! Ahantu hali amoko menshi mu gihugu kimwe, iteka bagerageza guhimba impamvu yabiteye. Dore nk’uwo wa Gatwa na Gahutu na Gatutsi, tuwuhuliyeho n’i Nkore no mu Burundi, uwa Kigwa wo kurongora mushiki we uli no mu Nkore. Kubivuga mu magambo ahwanye, aliko ahushanye ho buke, birushaho kutwereka ko byahimbwe kera, bikaba bizwi mu Batutsi badakomoka ino : byaba iby’ino honyine bite? (Reba 1, 26).
12 Ngicyo igitekerezo y’Ibimanuka. Abo bita ilyo zina ly’ Ibimanuka, ni abantu b’imigani bavuga ko bakomotse kuli Kigwa ; barakubwira bati: « Kigwa abyara Muntu, Muntu abyara Kimanuka; Kimanuka abyara Kijuru; Kijuru abyara Kobo ; Kobo abyara Merano ; Merano abyara Randa; Randa abyara Gisa; Gisa abyara Kizira; Kizira abyara Kazi; Kazi abyara Gihanga, cyahanze inka n’ingoma. Abo bose babanziliza Gihanga ni bo Ibimanuka. Uko mureba amazina yabo yibutsa ko ali abantu bamanutse kw’ijuru, andi kandi agahamya ko ali bo shingiro ly’abantu.
13 – Aliko rero ntitwahamya ko abo bantu bigeze kubaho koko ; niba kandi baranabayeho, ubanza bali abagaragu b’Umutware wabo wa mbere uwo bita Kigwa. Igituma ngira nti: « Nta warahira ko babayeho, ni uko Igitekerezo cyabo ali umugani utagira shinge na rugero. Nta kintu rwose gishobora kutwereka ko babayeho koko ! Igituma kandi ngira nti: “Niba barabayeho ubanza barahoze ali abagaragu ba Kigwa, » ni mpamvu yatumye babita Ibimanuka bose ! Ese n’aho umwe yamanuka mw’ijuru, aje akima, hanyuma agatanga atabyaye : abaje kumuzungura bose bamanuka mw’ijuru ? Icyatuma ilyo zina ly’Ibimanuka liba rusange kuli bose rero, ni uko baba baramanukiye icyalimwe. Ibyo kumanuka rero tuzi ko bitagira ihuliro : baje bagenda ku bu-taka nk’abandi bose. Ayo mazina rero nta mpamvu yayo: yaba yarahimbwe gusa mu migani, akaba ay’abazanye na Kigwa! Ntimugire muti: « Kigwa we se, i1yo zina lye ko utalimwatse? » Nimucyo tulimurekere: yabayeho koko uwo we! Bisibye kuba yaramanutse mw’ijuru, aliko rero ntawashidikanya: ubwo baliho mu Rwanda, bagize Umutegeka w’Umulyango wabo wadutse ino bwa mbere na mbere. Ubwo nta rindi zina lye tuzi, nimumurekere ilyo Rubanda bamwise.
14 – Kigwa n’ibindi Bibimanuka baba mu Bucurabwenge : mwihangane akanya muraza kureba uko bayabuvugamo ! Nyamara ndibwira ko baliho benshi bayumvise, bashobora kujya impaka ngo si ko akulikirana! Baritonde : na njye ndabizi! Mfite Ubucurabwengebwandikishijwe n’abantu benshi: umwe ayivugira uko ashatse, undi uko ashatse! Izina lilimo lihora aho mwayabonye, ni ilya Kigwa libanza, n’ilya Kazi rero liheruka. Ibisigaye bindi byose barabivuyanga :ilibangutse ku rulimi habanza ilyo. N’uko rero muyende uko “yanditse. Ndetse ushatse afite uruhusa rwo kwongera kubiculikiranya uko abyiyumvamo kundi !
Abanyiginya baturutse he?
15 – Twabanje kuvuga Igitekerezo cy’Ibimanuka, uko Abanyarwanda bakivuga twabonye ko igice kimwe kibanza ali umugani. Igice cya kabili twavuze ko ali igitekerezo : aliko rero si ukuvuga ko ali inkuru y’imvaho inoze ! Ni ukuvuga gusa ko icyo gice kiturangira ahantu hazwi ho mu Rwanda bahingukiye. Kandi rero tukaba tuzi neza ko ali icyo gihugu bagombye guhingukiramokoko! Noneho rero tuve muli ibyo by’imigani n’Ibitekerezo bishogoshe, twibaze aho baturutse, n’inzira banyuzemo baza ino, batarahinguka mu Mubali wa Kabeja, ho mu Rweya.
16 – Abanyiginya aho baturutse ha mbere ni mu bya Abisiniya, nk’abandi Batutsi. Iyaba twali abantu bashobora kugenda hose, nk’abadafite indi milimo, cyangwa se bafite ibyo gukoraho impamba, ngo tujye muli Abisiniya, nta kabuza twahasanga ibintu byinshi bimeze nk’ibyacu, byatwemeza koko ko Abatutsi ali yo baturutse. Uretse ibyo tubona mu bitabo bivuga ko Abatutsi b’ino basa n’Ababisiniya, n’indi Milyango ikomoka muli Abisiniya yitwa: Abasomali n’Abamasayi, nabonye urwandiko rw’umuhungu Dominiko Rama, Umunyarwanda wo mu Bufumbira wagiye mu ntambara iriya muli Kenya.
17 – Iyo baruwa y’uwa 4 aprili 1943, iti: « Mu gihugu cya Somali hatuye Abasomali basa mu ishusho bagasa n’Abahima n’Abatutsi. Ingeso zabo n’imico yabo ni bimwe n’ibyo mwasomye mu Kinyamateka by’Abahima b’i Nkore. Abasomali ni abantu bazi neza Abatutsi, kandi bakanabakunda cyane. Dore nahuye n’Umusomali wize cyane wo muli Somali y’Abongereza, ambaza iby’Abatutsi ashishikaye cyane, ati: « Mbese nyine, numvise ibya benewacu bitwa Abatutsi, none waba warabamenye? Uzi n’igihugu cyitwa Rwanda? » Numvise ibyo ndishima cyane. N’uko musobanulira ibyo mu Rwanda n’imico y’Abatutsi, mwumvisha ko bihuje n’iby’iwabo rwose, ali ku ishusho, ali no mu mico. Arambwira ati: « Ndagushimye cyane. Kandi uko nzajya mbyibuka iteka nzajya mbigushimira ».
18 – Iyo baruwa ya Dominiko Rama iratwereka iby’umuntu yiboneye bimushishikaje ubwe! Byabaye n’amahire bigera ino tugiye kwandika ibi ngibi. Mwibuke ko Somali y’Abongereza ili hilya ya Abisiniya: kuva ino ujyayo rero hali akarere! Kubona Abanyarwanda bahuje imico n’Abasomali ntibyaba amahirwe yo guhuza gusa: ni uko isano ali imwe koko !
19 – Uretse ibyo kandi, nagize amahirwe yo kubona ibitabo bitekereza iby’Ababisiniya. Muli ibyo bitabo halimo kimwe nasanzemo amagambo ashobora kutwereka ko imigenzo y’Abatutsi y’ino ali ukwigana iby’iyo baturutse. Icyo gitabo cyitwa Ibitekerezo bya Abisiniya, cyanditse A.H.M. Jones. Ku rupapuro rwa 39, atekereza iby’Umwami w’igihangange witwaga Afilas, wali ku ngoma hagati y’umwaka 200 n’uwa 300, byali byaranditswe icyo gihe n’Umusaserdoti witwaga Kosmas. Nasanze bijya kuba icyivugo cy’uwo Mwarni, cyangwa se ibigwi bye. Agira ati:
Mu bami bambanjilije nijye wa mbe re watsinze imilyango yose,
Mbikesheje Mahrem, Immana ishobora byose,
Ali na yo yanyibyaliye!
Ni we wampave gutsinda imilyango ikikije igihugu cyanjye.
Aho mu burasirazuba ngeza mu gihugu cy’imibavu,
Aho mu burengerazuba ngeza mu gihugu cya Nubiya na Saso.
Bamwe nabatsinze nigiliyeyo ubwanjye,
Ahandi mpatuma imitwe yanjye y’ingabo !
Aho mmaliye gutuza amahoro mu bihugu byanyobotse
Ngaruka kuli Adulis kuhatulira ibitambo ,
Byo kuzasohoza amahoro abagenda mu manyanja.
Ngo mmare gukoranya imitwe yanjye
Nimika aha ngaha iyi ntebe yanjye y’Ubwami,
Mu mwaka wa makumyabili n’ine w’ingoma yanjye !
Aho murora Abatutsi ntibagize mubwiliza? Nagatangaye igituma ibyivugo n’ubuhimbaze bw’intambara biba, cyane cyane aho Abatutsi bageze.
20 – Bavuga ko Abanyiginya ba mbere bali ibituku bacyaduka. Ibyo ntibyadutangaza cyane, kuko Ababisiniya atali Abirabura basanzwe: umubili wabo ureruruka uko ntazi. Babita Abirabura-beruruka; ndetse izina lyabo basangiye n’Abatutsi b’ino, ilyo kwitwa Abahamiti, lisobanura ngo Inzobe, cyangwa Abasa n’inombe. Muli icyo gitabo tumaze kuvuga, twasanzemo ikintu cyashobora kwubahiliza abavuze ko Kigwa na bagenzi be bali Ibituku. Bili ku rupapuro rwa 40 na
41; uwo Mwami Afilas ni we wakomezaga gutekereza ibitero byo ku ngoma ye.
21 – Avuga ko Abanubiya, (bo mu karere ka ruguru y’u Bunyoro, mu burengerezuba bwa Abisiniya), bali bikujije maze baramugomera. Baribwira mu mutima wabo bati: « Ababisiniya nta bwo baza tinyuka kwambuka uruzi rwa Takazze, ngo badutere ! » Nuko batera abatuye hafi yabo: abantu b’Abirabura barwana n’umubili utukura. Hanyuma Aizanas, murumuna w’Umwami yohereza intumwa ku Banubiya, ngo zibabuze kugumya gukomangana batyo: barazituka, ndetse bazicuza imyambaro. Aizanas arabatera, abatera ikinesho cy’icyorezo ku ruzi rwa Takazze, ararwambuka, abahomerera aberekeza mu burengerazuba, abageza ku ruzi rwa Seda, benshi barurohamamo. Amanuka uruzi rwose, yomokera mu gihugu cy’Abanubiya b’Ibituku, na bo arabayobora. » Nuko rero, ku nkiko ya Abisiniya yerekera mu by’ino, higeze gutura ibituku. Bahavuye bakaza ino basa batyo ntibyatangaza cyane.
22 – Mbere twavuze ukuntu Abatutsi ba kera bategekaga igihugu cyabo ; (Reba 11, N. 35). Muli icyo gitabo twasanzemo ibintu byashobora gutuma nibura dukeka aho bavanye iyo mitegekere yabo, yo kugira Umwami uzwi na bose, akagira ingoma yabo y’ingabe, aliko benewabo bahawe za Provinsi bakimerera nk’Abami mu duhugu twabo. Twanze kubivuga icyo gihe, kuko twali tutaribaza iyo Abatutsi baturutse. Ngira ngo abenshi bazi ko Umwami wo muli Abisiniya tumwita Negus. Muli icyo gitabo rero, ku rupapuro rwa 89, handitse ibi : « Izina ly’Umwami wa Abisiniya mu rulimi rwabo ni : Negusa-Nagast, ali byo kuvuga ngo: Umwami w’Abami. impamvu y’ilyo zina, ni uko yali Umwami w’igihugu cyuzuyemo Abami b’ibihugu bitoya, bimwe bigategekwa n’Abami babisizwemo n’abasekuru by’akarande ; ibindi bigategekwa n’Abatware batangaga amakoro i Bwami. Negusa Nagast yashakaga kwiyegereza iyo milyango y’Abami bo mu gihugu cyeakabashakamo abageni. » Murora se ntibigiye kumera nk’ibyahoze ino kera? Ndora Abatutsi bageze ino, babonye igihugu bagitegeka uko basize bimeze iwabo.
23 – Henga mbese turangilize ku Batware no ku Bagaba b’ingabo za Negusa Nagagt. Abatware ba Provinsi yishyiliraga mu bihugu bitalimo Abami ni bo bali n’Abagaba b’ingabo zo muli ibyo bihugu byabo. Ni bo kandi babazwaga amakoro yo mu bihugu byabo, na ho ubwabo bakayashyikilizwa n’Ibisonga byabo. Ibyo bisonga; umwe yazanaga umugabane we, undi uwe: bagakoraniliza ku Mutware wabisohozaga i Bwami. (Ibyo byanditse ku rupapuro rwa 91). Abo Batware rero ni bo batoraga ingabo, bakarema imitwe muli Provinsi zabo, bakazitunga ubwabo. Habaga ubwo izo ngabo zitungwa n’ibyo zâya mu gihugu, zaba zigiye mu ntambara zikikorera impamba. Abatware na bo batungwaga n’amaturo atanzwe n’imisozi imwe yatorewe icyo, yo mu bihugu byabo. Naho rero abandi bakomeye b’impfura, batatwaraga bagatungwa n’ibikingi bagabiwe na Negusa Nagast. Ahasigaye hose ho mu gihugu hakaba umwihaliko w’Umwami w’Abami. Nta kindi bamutegerezagaho kitali uko limwe na limwe yagiraga icyo aha bamwe muli abo b’impfura bali ibyegera bye, no gutunga abo mu rugo rwe. (Ibyo byanditse ku rupapuro 92 na 93).
24 – Ukuntu kandi Umwami yacaga immanza, na byo ni ibyacu rwose. Ataragira icyo alya, cyangwa icyo anywa mu gitondo cya kare, yabanzaga guca immanza. Yabaga akibyuka, agasanga rubanda basakabaka, bati: « Nyagasani Mwami turenganure, turarengana! » Ibyo babivugiraga mu rugo i kambere. Umwami akaza agaca urubanza by’umugenzo, hanyuma akabona kugira icyo akora kindi, aliko abanje uwo mulimo we ! Ndetse habaga habuze ababurana by’ukuli, bakareba undi muntu bagulira utaramukanye urubanza, akaza akarega undi, bakaburana by’umugenzo, bagakizwa : Umwami akabona gukora ibindi! (Ibyo bili ku rupapuro rwa 167 na 168). Ibyo ni iby’Umwami w’u Rwanda neza.
25 – Ibi byose tumaze kuvuga, ni nde utabizi mu Rwanda, ali mu butegetsi bwacu Abazungu bataraduka, ali no mu mihango bagiraga i Bwami? Ibyo se kandi ko muruzi ali ibintu byataruwe mu gitabo cyandikiwe kwivugira ibindi, none iyo uwacyanditse amenya ibyabaga ino ngo ashake kugereranya, yandikemo ibyo duhuliyeho n’Ababisiniya uko mureba biba byaracuze iki? Maze kandi aho mbikundira, ni uko ababidutekerereje b’ino batali bazi ibivugwa ahandi, batanazilikana ko bizagereranywa bitya. Iyo baba abantu bize, twabyemeye dufite amakenga, tugira tuti: « Ibyo bya kera wenda babihimbira kuko bazi ibyo muli Abisiniya! « Aliko rero n’aho bahimba ibyo tutazi kuli ubu, ubwo buhimbyi bwabo si bwo bwatuma imigenzo yacu tuzi ihinduka uko babishaka. Si bene ubwo bwenge bwatuma Ababisiniya bahindura ngo bahuze na twe Nuko rero, ali ibyo batekereza bya kera by’u Rwanda tutasanze, ali n’ibyo twashoboye kumenyabyinshi halimo ibitwemeza ko Abatutsi bo mu Rwanda baturutse muli Abisiniya.
26 – Imigenzo y’Abanyiginya myinshi yaba yarizaniwe na bo nyine, ku mwaduko wabo ; aliko rero ibyinshi ngira ngo babisanze aho mu bihugu byacu ibi byali bigiye kuzaba u Rwanda. Ubwo rero twamaze kuvuga iby’Abatutsi bose, n’ingoma zabo, tukaba kandi tudafite inzira zo gukulikirana abandi: tugiye kwitondera Abanyiginya, kuko ali bo baje nyuma. Tuzi ko bavuye muli Abisiniya, wenda bagaca muli Nubiya, cyangwa se bakaba barabanje no gutura muli Nubiya, kuko na byo bishoboka. Noneho rero twibaze inzira bakulikiye baza ino.
Inzira Abanyiginya bakulikiye.
27 – Igihe Abanyiginya badutse, nta bwo twalituliho, kandi nta bwo twali tuzi kwandika, ngo babe haragize ubidusigira mu bitabo. Aliko rero haliho ubulyo bwo kubihishura, kandi ukabanza uwabukulikiza atayoba cyane: keretse ashatse gutanisha ubwe akihimbira ibyo Abanyiginya batamwiyerekeye ubwabo. Ubwo bulyo bwo kuturangira inzira Abanyiginya banyuze, ni imico yabo yo kwimukana amazina y’aho bahoze batuye, bakayita aho bazatura nyuma; ahali kwali ukugira ngo bajye batekera abasekuruza babo, bababeshya ngo baracyali mu gihugu cy’amavuko yabo.
28 -Aliko iyo mico si iy’Abanyiginya gusa, n’abandi ubanza barabigiraga, ugasangwa ali uko batali bafite ubulyo bwo gusiga abazabitumenyesha. Murabizi haliho amazina y’imisozi yitiranwa myinshi. Dore nka Nyanza, ruguru mu Ndorwa habanza Nyanza y’Abashambo, muli Buganza-Nord hakaba Nyanza ya Nyansenge, mu Bwanacyambwe hakaba Nyanza ya Gahanga, mu Buriza hakaba Nyanza na Muhororo; mu Nduga hakaba Nyanza ya Mwima ; mu Bufundu hakaba Nyanza ya Cyanika ; muli Nyaruguru hakaba Nyanza ya Matyazo ; muli Nyakare hakaba Nyanza ya Buvumo. Murareba ko iyo misozi ili mu bihugu byo hagati y’u Rwanda : itwaye akarere kamwe kava mu Ndorwa kajyana i Burundi. Nta bwo nali numva ilyo zina mu misozi y’inkiga, aliko rero
wenda lyaba lyaragiyeyo. Urwo ni urugero rubereka ko kenshi amazina y’imisozi yitiranwa, kandi witegereje uko iyo misozi utuye, ugasanga bikwiliye kubabyarakulikiranye bityo. Na none ni abantu bayise batyo: aliko rero ntihabuze impamvu yabibateye. Haba gushaka guterekera abasekuruza babo nk’ibyo twavugaga, haba se gusanga umusozi bashatse guturaho bawereje, bakawusangana izina libi, hanyuma bakawuhimba izina lyagiraga icyo livuga cyiza utakimenya mu rulimi rw’ubu; n’izindi mpamvu nyinshi. Dore nka Rwabugili yagiye kwubaka i Rwamijyojyo, mu Marangara, izina aralihindura ahita Rwamaraba ; hafi ya Nyanza kandi muhazi umusozi witwa Mushirarungu: kera hitwaga Rungu, maze aho Mwima ibereye umurwa, banga ko i Bwami haturana n’irungu: bahita Mushirarungu.
29-Abanyiginya na bo bagendana amazina yabo batyo. Icya mbere, haliho amazina tuzi bimukanye mu Gishubi ( Provinsi ya Rukoma ), haliho umusozi witwa Nyamirembe; ilyo zina lyageze hakuno ya Nyabarongo aho Abanyiginya bahatsindiye bava mu Bwanacyambwe. Lyabanje mu Ndorwa hafi ya Rutaraka, haba Nyamirembe ya Rubambantare ; byigiye hepfo haba Nyamirembe ya Humure, mu Mutara werekera ino. Ni ho Gihanga yahereye abana be batatu ingoma zizababera Ingabe, maze bituma uwo musozi wa Nyamirembe ugira icyubahiro cyane mu Banyiginya, witwa imfura y’imirwa yose. Ahandi tuzi ni umurwa wa Bumbogo bwa Nkuzuzu ho mu Bwanacyambwe. Aho batsindiye u Busarasi, bahita u Bumbogo, buba imbata yabo. Aho bambukiye Nyabarongo bageze mu Nduga, bahazana ilyo zina : balihimba umurwa wa Bumbogo bwa Gutamba, hafi yo mu Ruhango rwa Mutakara. Bageze ku murwa wa Mwulire wo mu Busanza-Sud tugiye kugeraho (muli iyi numero ya 31 ikurikira) bawuzanaho ilyo zina lya Bumbogo: balyita umurenge umwe waho ushoreye ahateganye na za Mbazi.
Abatekereza ntibakimenya neza amazina byitwaga kera, aliko rero, bazi ko ayo mazina yahazanywe n’Abanyiginya, kugira ngo imirwa yabo ibafatire indeka, ibihugu bahinduye vuba bibe imbata yabo.
30 – Tuzi ko umurwa wa Kigali ali umurwa ukomeye cyane w’Abanyiginya, n’icyambu cyawo cya Nyaruteja. Aho ibi bihugu by’u Bwanamukali bigaruliwe, umusozi ujya gushokera mu Kanyaru witwa Kigali, undi uwegereye witwa Nyaruteja ; uko ndora ukabanza kwali ukugira ngo uko ayo mazina yabambukije Nyabarongo bagatsinda i Nduga, azongere abageze mu Burundi, hakulya y’a Kanyaru. Ku murwa wa Kigali kandi, hali ahitwa mu Ruhango kwa Mibambwe I Mutabazi ; haliho n’ikigabiro cyitwa Nangingare. Mu Ruhango rwa Mutakara ho mu Nduga na ho, hali kwa Mibambwe II Gisanura, kandi hakaba ikigabiro cyitwa Nangingare! Numvise ko no mu Rukoma, haliho Ruhango rwa Kanyinya, hahoze ali kwa Mibambwe III Sentabyo. Urwo Ruhango rwa Kanyinya, ngo ni ho hubatse ikigo cy’Abaprotestanti b’i Remera ; ni cyo cyimuye n’ikigabiro cya Mibambwe III cyitwaga Nangingare na cyo. Uko ndora, rero, iyaba iby’Ubwiru byashoboraga kuvugwa baba baratubwiye icyo izina lya Mibambwe lipfana n’ilya Ruhango, n’ilya Nangingare.
31 – Byongeye kandi, u Buganza hahi umurwa wa Mwulire, hamwe na Rwamagana. Bigeze i Kigali,
mu gitwa cy’uwo murwa haba Mwulire na ho; bira genda bigeze mu Bwanamukali, muli Provinsi Busanza-Sud, haba Mwulire wa Save; iyo Mwulire wa Save yo yahinduwe vuba cyane, ku ngoma ya Cyilima II Rujugira. Izina hitwaga mbere ni Runyinya ; lyasigaye no mu Gisigo cya kera cyane cyitwa Bantumye kubaza umuhigo. Maze ku murenge waMwulire iyo nshya, haza izina lya Muhima: hasi y’ahahoze ikigabiro. Ab’i Bwami ni cyo gituma bahita Mwulire wa Muhima. Muzi kandi ko ishyamba lya Muhima wa Kigali ho mu Bwanacyambwe, ali lyo lyabagamo amaliba y’Abami, ly’icyubahiro cyane. Tubaye duhiniye aho, kuko tutazi neza amazina yose bagiye bajyana ; twenze ay’ingenzi bazi ko yimukanywe n’Abami. Ayo ngira ngo yatwumvisha ko uwashilika ubute agakulikirana byose, yashobora kugenda ayoborwa n’amazina bikamugeza kure.
32 – Aliko rero izina ly’Abanyiginya lirusha ayandi kutugeza kure mu macumbi yabo baza ino, ni ilya RWANDA. Muzi ko iki gihugu kitahoze cyitwa Rwanda; agahugu kagiraga izina lyako, akandi ilyako : amwe twayavuze mbere (reba 1, N. 39), andi ntitwashoboye kuyamenya. Ilya Rwanda lyazanywe n’Abanyiginya. Nali narumvise ko mu Nkore habayo ilyo zina lya Rwanda, bukeye mbaza Nyakwubahwa Padri Nicolet, (Umukuru wa Misiyoni ya Mbarara). Aransubiza ati: « Abanyankore bazi ahantu hatatu hitwa Rwanda. 1. Rwanda-rweru; ni ahantu h’umukenke cyane, nta biti bihali ; kera hakomerwaga amashyo y’Umwami wa Nkore gusa, kandi nta muntu washoboraga kuhatwika uruhira Umwami atabanje kubyitegekera. Ni ruguru ya Mbarara, mu rugendo rwa kilometro 30.
2. Rwanda rwa Kakara cyangwa rwaBati, cyangwa rwa Katoma. Kakara uwo urwo Rwanda rwitilirwa, ni Umuhinda wigeze kuhagabana ; na yo Katoma (mu kinyarwanda: Kavumu) ni umusozi uli mu burengerazuba bw’urwo Rwanda. Ho si heza nko mu Rwanda rweru ; hali udushyamba, hakaba n’imisozi. Rwanda rweru ili muli Provinsi ya Nyabushozi. 3. Rwanda Mitayano, hepfo ya Mpororo, hagati ya Kagitumba n’u Mutara. Padri Nicolet yanyoherereje na karta yerekana aho Rwanda iherereye. Abasoma ibi bazamfasha kumushimira : yatugiliye akamaro twese.
Umuntu wo mu Buganda yamaze gusoma ibi, anyandikira ko haliho Rwanda mu gihugu cya Busoga hilya ya Buganda. Ambwira n’uko mu Busoga amazina y’imisozi ali amazina bwite y’uwahakonze ishyamba wese, cyangwa wahatuye bwa mbere.
33 – N’uko rero ibyo twabanje kubona byo kwimukana amazina mu cyerekezo kimwe, ni kwakundi. Rwanda-rweru iyo, ni iya gatatu tuzi, kuko iya mbere ali Rwanda y’i Busoga na Rwanda rwa Katoma ili hilya mu burasirazuba bwa Rwanda-rweru. Byagera rero muli iyo Provinsi ya Nyabushozi, bigaculika bikaza ino. Aho Abanyankore bita Rwanda-Mitayano, ho mu Mutara, ubanza ali ho Abanyarwanda bita Rwanda rwa Binaga, ho mu Rweya. Sinigeze mu Rweya ngo ndebe
uko hatandukanye n’Urutare rw’Ikinani twabonye mu Gitekerezo cy’Ibimanuka. Abatekereza b’ino bazi ko Abanyiginya ba mbere batinze mu Rweya, aho bali batuye hafi ya Binaga bakahita ilyo zina lya Rwanda.
34 – Bukeye bimutse Rwanda rwa Binaga, bavuye rero mu Rweya, baraza batura ku nkiko y’u Buliza na Bwanacyarabwe na Buganza-Nord; mbese rwose aho umugezi wa Nyabugogo usohokera muli Muhazi. Bahageze ku bulyo tuzatekereza nyuma, bamaze kuremya ingoma, umurwa wabo w’iremezo ali Gasabo ka Rutunga, bahagira Rwanda rwa Gasabo. Ni agashoro ka Gasabo kerekeza mu rufunzo rwa Munyeli, gateganye n’ishyamba lya Nyamigina. Bamwe bahita Rwanda rwa Ndanyoye, ku mpamvu y’akarutu biteganye kitwa Ndanyoye. Bavuga ko Rwanda rwa Gasabo ali yo yatumye iki gihugu cyitwa RWANDA. Abanyiginya bagitangira kwigarulira ibihugu, umusozi batsinze wose wazaga usanga Rwanda. Aho kuli Rwanda ni ho ngo babyaliye impfizi ya Gihanga y’Ubwami Rugira, n’insumba yayo Ingizi. Iyo ni yo Rwanda rugali rwa Gasabo: ni yo mwumva Abanyiginya bagira bati: « Ni iwacu hakuru! » Aliko Abanyiginya banze gushirwa : aho batsindiye i Nduga bahazana ilyo zina na none ; baliha agasozi ko ku murwa wa Kamonyi, haba Rwanda rwa Kamonyi kugira ngo i Nduga ibe imbata yayo.
35 – Ngibyo iby’imizire y’Abanyiginya. Nta washidikanya ko babanje gutura mu Nkore. Ilyo zina lya Rwanda bihambiliyeho ni ilyabo. Mwibuke ko n’ilyo zina lyabo lyo kwitwa Abanyiginya, ali urunyankore! Bivuga ngo abantu barambye ku bukire n’ubupfura, batali ibyihuture bya vuba, cyangwa se ngo babe abakire bahoranye ubukene. Ngurwo urwandiko Abanyiginya bagiye basiga inzira yose, ruturangira aho banyuze. Na none si byinshi cyane, aliko rero uko nabonye karta yabyo, aho Rwanda itugarukilije si hafi cyane : uwahajya yarara nzira kenshi !
Abanyiginya bageze ino kera cyane.
36 – Ibi na none nzi ko Abanyarwanda bakwifuza kubimenya ; aliko rero haliho abazi indimi z’inzungu benshi cyane bazabisoma. Ahanini ni bo mbyandikiye, kuko bigeze gusoma ibitabo byinshi bigerageza kutubwira umubare ucishilije w’imyaka Abatutsi bamaze mu Rwanda. Uko nabibonye kandi abanditse bene ibyo bitabo, ntibagaragaje neza ko mbere y’Abanyiginya higeze kuza abandi Batutsi nk’uko twabitekereje mbere. Bemeje ko Abanyiginya babaye Abatutsi ba mbere na mbere bahingutse muli ibi bihugu. Maze ibyo bitabo bikagira biti : « Abatutsi bamaze ino imyaka nka 200, cyangwa se 300 niba bikabije kujya kera! »
37 – Umuntu arora, abavuga iyo myaka 200 na 300, babiterwa no kwikulikilira gusa ibitekerezo bumva mu matwi, batabanje gushishoza aho u Rwanda rw’iremezo rugandiye! Dore u Rwanda rw’iremezo, rwashobora kukwereka ukuntu Abanyiginya bamaze ino iminsi, warushakira mu Mihango y’i Bwami, ukarushakira mu mitegekere y’ingabo, no mu mimerere y’imitwe y’inka, no mu bindi byinshi tutiliwe turondora byose. Nko mu Mihango y’i Bwami kugeza ubu nasobanuje Imihango 46, n’Abanyamihango bayo, n’ukuntu byakorwaga. Ubyitegereje wasanga ababitegetse bali abahanga cyane, kuko bihimbitse neza, kandi bigakorwa ku bulyo busobanuye cyane. Mbese rwose ubyumvise ukabigereranya n’ibyo dutekererezwa byo mu Bulayi, wabona ko ali Abazungu banyarukiye ino bakabyigisha Umwami, hanyuma bakisubilira i wabo. Aliko rero iby’Abanyamihango b’i Bwami ni birebire cyane: si ibyo gutekerezwa ubu; byihaliye igitabo cyabyo. Ibyo bilimo icyiciro cy’Abiru tujya twumva : ngibyo ibintu bihanitse ubuhanga rwose, byatangaza abantu bose, iyaba bali babizi !
38 – Uretse rero iyo Mihango y’i Bwarni, abenshi baracyibuka ubwenge bw’ingabo z’imitwe yose : uko bamenya inkomoko y’imitwe, n’ibitekerezo byayo ; n’ukuntu bahuruzaga ingabo, n’Abatasi bo ku nkiko bazimenyeshaga ibili muli icyo gihugu ziteye ; n’imihango bagiraga y’itabaro. N’imitwe y’inka itunzwe n’iyo mitwe y’ingabo, bikagenda bibangikanye: ugabanye umutwe w’ingabo akaba agabanye n’uw’inka zabo ! Mbese rwose, aho bizandikirwa byose ngira ngo haliho n’Abanyarwanda benshi bizatungura, uretse n’Abazungu. Utu tugambo mbabwiye sitwo twabamara agahinda na none, ngo tubereke ibyo bintu byose byalimo ubuhanga cyane.
39 – Dore i Bwami habaga Abanyamuhango bitwa Abanyabyuma. Umulimo wabo ukaba uwo kumenya ibintu byo mu magaza y’Umwami: an amahembe y’inzovu, ali ibyambarwa by’amoko yose, ali imyambaro y’Abami ba kera, cyangwa intwaro zabo. Bakamenya n’intwaro Umwami yacurishaga zo kugabulira ingabo mu matabaro ali inkota, ali imitana ali amacumu, ali ingabo, ali imiheto. Bakamenya rero n’amayoga atuwe yo guha abahungu, n’imitsama yo kwenga amayoga yandi. Ibyo ni ukubibabwira mumagambo make, kuko ibyo mu Banyabyuma ali ibintu birebire cyane. Kuva kera Abanyabyuma bategekwaga n’umuntu umwe ; aliko rero Rwabugili arema andi magaza ; Abanyabyuma baba ukubili noneho, kuko ubwe yali yarungutse ibintu bitagira umubare, ali ibyo yicurulizaga mu Batware, ali ibyo yaturwaga n’amahanga y’i Karagwe n’u Bujinja, by’imyenda, n’ibindi bya kizungu. Ayo magaza ye y’ibintu bishya ayita Urwunguko.
40 – Igitero cyajyaga guhaguruka, Abanyabyuma bagahabwa abikorezi b’amayoga, n’abahetsi b’imitsana n’imihoro, n’ab’intwaro zose. Aho baza kugera, Umwami ashatse ko aliho baca ingando, Abatware bakaza kwaka imihoro bakayigabanywa, bagacisha ingando. Byarangira, imihoro yose ikagaruka mu Banyabyuma, ikazongera gutangwa kandi bukeye bageze aho gucirwa ingando. Hagira kandi ingabo zihuruzwa zidafite imiheto cyane, cyangwa n’imyambi, cyangwa se n’izindi ntwaro : Umwarni agategeka ko Abanyabyuma babiha ababikeneye.
41 – Ubwo kandi aho Umwami yabaga atashye, inzu ze zo mu ngando zikubakwa n’Abanyamuhango bitwaga Abatcra: bagendanaga ibisenge bitunze babyikoreye, aho bageze ako kanya inzu ikaba yuzuye. Bamara kuyuzuza, abitwa Abanyansika bakàzana ibibambano bakayishyiramo izo nsika bagendanaga. Byarangira abitwaga Abagendanyi bakazana ibirago n’ibyahi, bagasasa; aliko isaso yaciwe n’abandi banyamuhango bitwaga Abanyamuheto. Abitwaga rero Abanyabigagara bagendanaga ibisabo n’ibicuba by’amata bakabuganiza, bagacunda. Bakamenya isuku y’ibyahi n’imbilibili. Ubwo rero Abavunangoma bakazana inkwi bagacana mu mazu, kuko bagendanaga izo nkwi nyine. Ubwo kandi igihe ibyo byose bitararangira, abitwaga Banyirumugezi bakaba barangije kare kweza iliba balibuvomemo amazi akoreshwa mu by’i Bwami: bakalitazura neza bakalyubakaho inzu yo kulirinda ibisiga ngo bitalitamo umwanda. Umulyango w’iyo nzu ukaralirwa iteka n’abo banyamuhango ngo hatagira undi uvoma ku iliba ly’Umwarni. Muli urwo rugo kandi hagaharurwa n’abitwaga Abakutsi, akaba ali bo bayora ivu. Mbese rwose uwabisubiramo byose, kandi abikuye ruhande, mwasanga nta kintu gisa na byo. Ubwo kandi ku rugendo, ni ko, umutwe umwe w’Abanyamuhango wabaga wikoreye ibyawo n’abantu bawo : bagera mumacumbi, cyangwa bagiye guca ingando, umuntu akarangiza umulimo we, undi uwe. Aho buza kwilira, Abanyamuhango bitwaga Abakannyi bakaza kurara izamu. Bwacya bose bagahambira ibyabo: Umwami agahekwa n’abatwa, Abamikazi bagahekwa n’Intarindwa, abanyamihango bakigabanya ibyabo: bagashyira nzira.
42 – Ibyo bintu byose, n’ibindi tutiliwe tuvuga byahimbwe mu gihe kingana iki? N’uko nyine tutavuze iby’imitwe y’ingabo byaba birebire cyane kandi aha ngaha atali umwanya wabyo. Tuzi ko Abami ba kera batoraga intore, bagakurana. Umwami yamara gutanga, abo babyirukanye basaza na abo, itorero lyaboligashira lityo, kuko Umwami mushya yitoreraga ize na we akabyirukana na zo. Hanyuma bitinze bibuka ibyo kurema ingerero: intore Umwami yatoye zikaguma aho ; yamara gutanga zigahabwa umugaba : abana bazo bakazisimbura mu matorero, bityo bityo : bigeza ubu. Ibyo byali bizanywe n’uko mbere nta mahanga yateraga u Rwanda, ngo habe intambara ihozaho. Aho bene iyo mirwano yadukiye, bibuka kutareka imitwe isaza ; ahubwo ndetse umutwe ugashingwa inkiko yawo. Hanyurna aho iyo mitwe imaliye guhama, umwami yibuka kuzana ishyaka lyo kworora inyambo ze: umutwe w’inyambo akawubangikanya n’uw’ingabo, uko abahutu ,bahatswe n’izo ngabo, nabo babaga icyunguro cy’uwo mutwe, bibuka ko n’inkuku zose zitunzwe n’abo muli izo ngabo, ziba icyunguro cy’uwo mutwe w’inyambo. Ibyo byose mwakwibwira ko byahimbwe mu myaka ingahe?
43 – Kugira ngo ngerageze kubereka ko bitashoboka mu myaka 200, ndetse na 300, reka mbahe urugero ku byo tuzi byenda kumera nk’ibyo mu Rwanda. Ni ibyo muli Kliziya bizwi na bose. Muzi ko Yezu yaremye Kliziya ye, akayishyiramo gusa ubukuru bwa Gipapa, n’ubwa Cyepiskopi, n’ubwa Gisaserdoti. Ubwa mbere bigitangira, Abakristu bakili bake, n’Abepiskopi bali bake : ikivuzwe kikumvikana bitagoye. Aliko rero, Abakristu bamaze kugwira, Kliziya imaze gukwira mu bihugu byinshi, haba Abepiskopi benshi. Ubutegetsi bwa Kliziya burazamba. Bibuka rero kurema za Provinsi muli Kliziya, Abepiskopi bo mu karere kamwe, begeranye, bagatorwa mo umwe muli bo uzaba nk’Umutware wa Provinsi iyo ya Kliziya. Uwo Mutware wabo akaba Umwepiskopi wo mu kigo gikuru cyo muli ako gahugu kabo, akitwa Arkepiskopi, ali byo kuvuga ngo : Umutegeka w’Abepiskopi. Ibyo bitegekerwa mu Nama-Nkuru y’i Niseya, mu mwaka wa 325 nyuma y’Ukuvuka kwa Yezu.
44 – Bukeye rero, mu mwaka wa 451, haba indi Nama-Nkuru y’i Kalsedoniya ; bibuka ko Abarkepiskopi bamwe bakwiliye icyubahiro gisumbye icy’abandi, kuko bategeka ibigo byagezemo Ubukristu ku gihe cy’Intumwa, Bati: « Kliziya zigeze gutegekwa n’Intumwa, Abarkespiskopi bazo bitwe izina lya Patriarki, ali byo kuvuga : Abarkepiskopi b’Ibigo Bikurambere. Patriarki rero agategeka igihugu kilimo Abarkepiskopi benshi : mbese rwose Abepiskopi basanzwe bakamera nk’Ibisonga mu Rwanda; Abarkepiskopi bakamera nk’Abatware b’Intebe; Abapatriarki bakamera nk’Umutegeka wa Territwari. Ni uko nyine ibihugu byabaga biruta u Rwanda kure. Akamaro kabyo, ni uko akantu kadukaga mu gihugu, aho kugira ngo Umwepiskopi ahere ko akageza kuli Papa, yakabwiraga Arkepiskopi we bikarangilira iyo ndetse. Kwa Papa hakagera gusa ibintu bikomeye. Papa na we yaba ashatse kugira icyo abwira abo Bepiskopi, ntiyilirwe abandikira bose: ali nama abagisha, ali ikindi ababaza, akabibwira Arkepiskopi wabo, na we akabibashyikiliza. Aliko rero mwibuke ko ubwo busumbane bwabo, ali impamvu yo gushaka gutegeka neza : icyo cyubahiro cy’Abapatriarki n’Abarkepiskopi, n’Abepiskopi gisumbana mu maso y’abantu gusa: Mu maso ya Yezu bose ni Abepiskopi gusa.
45 – Ibyo rero bivuyeho : iby’Ubutegetsi bwa Kliziya mu Bakristu noneho byoroheye Papa. Aliko rero buhoro buhoro, Abapapa bashaka abantu babagira inama i Roma, n’ababafasha gutegeka ibya Kliziya y’i Roma nyilizina. Abasaserdoti b’icyubahiro b’i Roma, bali Abapadri Bakuru ba Kliziya zo muli uwo murwa, batangira kwitwa Abakardinali, ku ngoma ya Papa Damasi I Mutagatifu (kuva mu wa 366 kugeza mu wa 384). Uko imyaka yahitaga indi igataha, ni ko Papa yagiraga imilimo ikomeye yo gutegeka Kliziya yose yali yasakaye mu bihugu bitabalika. Abepiskopi rero bakikije Roma, akabahamagara bakamugira inama; ndetse hakaba n’abandi aha Ubwepiskopi bagahama aho i Roma. Kuva mu wa 700 hatunguka Abakardinali b’Abepiskopi, n’ab’Abasaserdoti n’ab’Abadiyakoni. Kuva mu wa 1100, Abakardinali b’Abepiskopi, bakajya imbere y’Abepiskopi bandi mu cyubahiro ; bagahabwa ibyicaro by’imbere.
46 – Mu mwaka wa 1059, Papa Nikola II abaha umubare mwinshi mu batoraga Papa; mu wa 1179, Papa Alegisandre III aba ali bo yegulira ububasha bwo gutora Papa bonyine. Kuva mu wa 1245, bahabwa icyubahiro gisumbye ndetse n’icy’Abapatriarki: Umukardinali wese, ndetse ali n’uwo mu cyiciro cy’Abadiyakoni, akabasumba. Babonye ko Ubukardinali burushije ibindi icyubahiro, batangira kubutorera abarusha abandi ubuhanga mu by’ubwenge. Papa Innosenti III (kuva mu wa 1198 kugeza mu wa 1216) aba ali we ubimbura gutora Abakardinali mu bihugu byose, kuko mbere bali Abataliyani b’i Roma gusa. Mu wa 1245, Papa Innosenti IV abaha kugira ingofero y’umuhemba y’ikimenyetso cyabo. Kuva mu wa 1389 aba ali bo batorwamo Papa bonyine. Papa Paulo II (watanze mu wa 1471) abaha imyambaro y’imihemba yo kubamenyetsa. Ibindi byaje hanyuma byasanze Abakardinali bameze uko tubazi ubu.
47- Ibyo birahagije, ni urugero nashatse kubereka; si Amakuru ya Kliziya twandika. Ngaho rero: Kliziya yali mu bihugu byamenyereye ubutegetsi kera ku gihe cy’Abaromani. Byongeye kandi, n’ibyo by’Abarkepiskopi n’Abapatriarki, si Kliziya yabihimbye ; yigannye imitegekere y’Abaromani ba Leta. Izina gusa ni lyo Leta itagiraga, na ho igihugu gikebewe Arkepiskopi, kwali ugukulikiza Umutegeka wa Leta wagitwaraga. Ntimwibagirwe ko imyambaro ya Kliziya n’amategeko yayo n’urulimi rwayo ali rwo Ikilatini: byose Kliziya yabivanye ku Baromani. Maze rero yali ifite icyo ireberaho, yibuka Abarkepiskopi mu wa 325; yibuka Abapatriarki mu va 451.; yibuka Abakardinali by’ukuli mu wa 700; ubukuru bwabo bugumya kwongereka buhoro buhoro, uko twabibonye, birangira neza mu wa 1471.
48 – Abanyiginya baje, batagira undi bareberaho, bihimbira ibyo bintu mu myaka 300 gusa? N’uko nyine inkuru mbalirano ngo ituba: ubyiboneye ubwawe warahira ko Umwirabura wenyine atabishobora mu myaka ingana ityo. Ni cyo cyatumye ngira nti: « Kubaha imyaka mike ityo, ni ukutamenya imihango yose yerekeye Umwami n’inka n’ingabo. » Nta kintu gikorwa kidafite impamvu yatumye bagihimba: impamvu kandi zituma ikintu gihimbwa nta bwo zashobora kugerera aho icyalimwe. Aliko rero iyo mihango yose ntishobora kutubwira iti: « Abanyiginya bamaze imyaka amagana aya n’aya bageze ino! » Icyo bitubwira ni uko batahamaze gusa imyaka 200 cyangwa 300. Mwitegereze ko ntavuze ibyerekeye ubutegetsi bw’igihugu: kuko bashobora kuba barakulikije Abatutsi ba mbere ; ibindi kandi twabonye ko byaba byaraturutse muli Abisiniya navuze gusa iby’Abanyiginya bwite. Nk’iby’iyo Mihango y’i Bwami, nta bwo twakeka ko bayivanye ku Bami ba kera twabanje kuvuga: imitegekere yabo nta bwo yali ifite impamvu yo guhimba iyo Mihango, kuko bategekaga nk’Umutware w’Intebe wifitiye Provinsi ye. N’Abanyiginya bagitangira, bataragwiza ingoma, bakimeze nk’Abatware: urora nta mpamvu bali bafite yo guhimba iyo Mihango.
49- Padri Shanwani nababwiraga (reba 1, n. 11) yavuze ko Ruganzu IBwimba yimye ahagana mu wa 1400. Ni we gusa nabonye rero uvuga ko Abanyiginya baba bamaze ino imyaka irenze 500. Kubara atyo kandi, n’uko yashatse gutangilira ku ngoma ya Ruganzu I Bwimba, utangira Abami bafite Ibitekerezo. Abami ba mbere ya Ruganzu IBwimba nta bifekerezo bagira: ni yo mpamvu yatumye Padri Shanwani atilirwa abavuga. Kuko rero uwo Mupadri ali Umuhanga cyane mu Bumenyi bw’Imilyango, no mu byerekeye ubwenge bw’Ibitekerezo by’Ibihugu, ndabereka ukuntu yagenjeje kugira ngo abare iyo myaka. Abe ali byo dukulikiza: icyo tuza kugerekaho gusa, n’uko dushyiraho n’amazina y’Abami ba mbere ya Ruganzu I Bwimba. Igihe Padri Shanwani yanditse igitabo, bimwe twungutse nta bwo yali yarabibwiwe.