Ubukwe mu Rwanda, hambere (2).
Intangiliro
Iyo umuhungu cyangwa umukobwa, babonaga ko akuze, ababyeyi bajyaga inama yo kumushyingira. Nibo bagenzuraga uwo. bazashyingi ranwa. Bar;:tbihagurukiraga, bakabaza mu Nshuti, mu bamenyi babo, no· mu bavandimwe, bali kure, bose bageragezaga kubona umugeni, cya- ngwa umuhungu utunganye.
Mu Rwanda hose, mu m ko yose, bahuliye ku ngingo zimwe.
a. Kuranga cyangwa Kurangira :
Abanyarwanda barashandika, balitegereza, bashaka umuhungu cyangwa umugeni ukwiranye n’umwana wabo.
b. Gusaba umugeni :
Rose bajyaga gusaba umugeni, hakagenda Se cyangwa undi muntu wo mu Muryango wabo, wizewe.
Bajyana inzoga.
Batangaga inkwano: Bamwe, batanga inka, abandi amasuka, abandi batangaga amatungo (ihene).
c. Gutebutsa :
Gutebutsa n’ukujya ku baza igihe, bazashyingirwa. Rakagenda abaje gusaba umugeni, kandi bajyana inzoga.
d. Gushyingira :
Rose baherekezag<r umugeni mw’ijoro. Yagendaga mu kirago, kereka hamwe, nko mu Ndorwa.
Ahenshi mu Rwanda, barongoza ga umwishywa. Abandi bambikaga igikangaga, aliko hakeya.
e. Kwakira umwishywa by’ababyeyi, byal i hose mu Rwanda.
Izo ngingo twasanze zihuliweho n ‘abak urambere bacu, m u turere twose mu moko yose ali mu Rwanda.
Hose mu Rwanda, ababyeyi nibo bashakira abana babo, bakab,ubakira.
Umwanya w’abana mw’ishaka lyabo, ntiwaliho, ababyeyi batoranyaga neza, bifuzaga ko umwana wabo, aremya urugo.
Gushyingira, kubakira umwana, byali bishyigikiwe n’umuryango wose.
Mu Rwanda, bashyingiraga, bashyingiranaga n’imiryango.
Izo ngingo zose zihuliweho mu Rwanda, nizo twagerageje kubaza neza, tuzandika muli iki gitabo.
Turagira ngo, umuco wacu w’ingenzi, u Rwanda rwubatseho, uzamenyekane mu bato bacu, uzahore mu Mateka yacu.
Twagira ngo, umurage w’Abasogokuru bacu, wandikwe, kuko ibyanditse, ntibikunda kuzimira.
Ikindi, abamenya-muco, abazi ibyacu bya kera, barataha ubutitsa.
Gushyingirwa ni limwe mu Mabanga akomeye, u Rwanda rwacu rushi ngiye ho kuko amajyambere yose, agenewe Urugo n ‘abarutuye bose.
Ingo nziza, imiryango myiza: abagabo, abagore n’abana, nibo batuma igihugu kiba kiza, kigira amahoro, kigira ubumwe.
Piyo wa XII, yavuze ko «Umuryango niwo celile y’lmbaga muntu ».
lbyo twanditse, twabibajije hirya no hino mu Rwanda, ·kandi batubwiye ukuli.
Ntabwo ali ibintu twihimbiye.
Abo Bose baragahorana Imana mu Rwanda