Alegisi Kagame

Interuro

Iki gitabo, n’ubwo ali gitôya, ncyise Igitabo, sincyîse Agatabo. Impamvu n’uko uyu muganura w’inkwakuzi uzagumya gukulikirwa n’ibindi bice byacyo buhoro-buhoro, iherezo mukazasanga ali igitabo kinini cyane.

Iki gitabo ni igisingizo cy’Immana. Kucyita umulirimbyi, impmvu n’uko cyahimbwe mu bulyo bushushanya ibitaramo byo mu nkêra z’ i Bwami. Iyi mivugo rero ikamera nk’aho yalirimbwaga mu bitaramo bitagatifu, bvo mu ngoro ya Mungu, ali we  Nyili-Ibiremwa. Murumviraho impamvu yatumye ibyiciro by’iki gitabo byariswe ibitaramo. Bimeze nk’aho imivugo dutangaje ubu yose yaba yaralirimbwe mu Gitaramo kimwe.

Dore uko iki Gitabo gikulikiranya ibitaramo byacyo.

1 – Igitaramo cya mbere : Kuva iteka litagize intangiliro, kugeza ku itsindwa

     ly’Amashitani. (Ni cyo cy’iki dutangaje mbere).

2- Igitaramo cya kabili : Iremwa lya byose mu minsi 6. –Imivugo 8

3- Igitaramo cya gatatu :Kuva ku cyaha cya Heva, kugeza ku rupfu rwa

     Yakobo umwuzukuru wa Ibrahimu. – Imivugo 8

4 – Igitaramo cya kane : Kuva ku itôrwa lya Musa, kugeza ku ngoma ya

      Herodi. – Imivugo 8.

5 -lgitaramo cya gatanu : Ivûka ly’Umukiza n’ubugingo bwe bwo mu rwali.

    – Imivugo 8.

6- Igitaramo cya gatandatu : lmyîgîshilize y’Umukiza. – Imivugo 8,

7-  Igitaramo cya karindwi : Ibabara n’Ikuzwa ly’Umukiza. – Imivugo 8.

8 – Igitaramo cya munani : Imisi 10 yakulikiye izuka lye. – Imivugo 8.

9- Igitaramo cya cyenda : Iminsi 10 yindi yatàyeho. – Imivugo 8.

10- Igitararno cya cumi : Iminsi 10 yakulikiyeho. – Imivugo 8.

11 -Igitaramo cya 11: Iminsi 10 iherûka.-  Imivugo 8.

12 – Igitaramo cya 12: Ibitekerezo by’Abapapa guhêra kuli Mutagatifu Petro.

         – Imivugo 9.

13 – Igitaramo cya 13 : Ibitekerezo by’Abapapa kugeza kuli Piyo XII.-

        Imivugo 9.

14- Igitaramo cya 14 : Imigenzereze y’Umukristu wo kuli iyi ngoma yacu.

-Imivugo 9.

15- Igitaramo cya 15 : Umuliro w’iteka ucirwamo abapfanye icyaha

       gikomeye.-Imivugo 9.

16 – Igitaramo cya 16 Umuliro wa Purgatori uhanirwamo abapfanye icyiru.

     – Imivugo 9.

17- Igitaramo cya 17: Ijuru lihemberwamo Intungane. – Imivugo 9.

18- Igitaramo cya 18: Urubanza rw’imperuka. -Imivugo 8.

Uko mubireba rero, iki gitabo ni kirêkire. Nyamara nta bwo kirarangira cyose. Cyatangiwe mu wa 1940 ujya kurangira, gikomeza buhoro buhoro. Kandi n’Ibitaramo byarangiye ntimukêke ko byakulikiranyijwe ku murongo hagiye harangizwa ibyerekeye Amahame atanze ayandi kworohera umuhimbyi mu gihe iki n’iki. Bukeye yabona andi mahame amubangukiye yo mu Bitaramo yali yarabaye aretse, agasubira inyuma kujya kubitangira. Ubwo Abasomyi babonye iyi mikulikiranire y’Ibitaramo, noneho tuzajya dutangaza Igitaramo dushatse cyose, aho duhêreye hose.

Nimubara neza Imivugo y’lbitaramo 18, murasanga Imivugo yabyo yose hamwe ali 150. Byagiliwe kubangikanya n’umubare wa Zabuli (Ibyishongoro byo muli Bibliya Ntagatifu) kuko na zo ali 150.

Icyakora nashobora kubûlira Abasomyi ko iki Gitaramo cya mbere dutangaje kilimo amahame akomeye, wenda yazaruhanya iyumvikana kuli bamwe. Nyamara nabonye ko kubaganuza Igitaramo kimwe mu byo hilya atali byiza. Ubundi tuzajya duhitamo ikirushije ibindi kuzânyura Abasomyi.