Umuvugo 13. 5-II: Umunsi wa gatanu w’iremwa ly’ijuru n’isi: Imana irema ibiba mu mazi n’ibiguruka mu kirere
Rugira rwiyamije mu marebe,
Ndate Immana y’ubutareshywa,
Itarama mu nkuba z’ibikaka,
4 Izibuza kwica, iziha umurava
Ihinda isesa amahoro akeye,
Ishôka inyanja y’umushyikirano,
Idahiwe iliba lyera ubumanzi,
8 Lyo ku bibumbiro by’ububane.
Bilimo ubwuzu n’ubwizihirwe,
Bilimo ubwiza n’ubwererane,
Bili ku mwaro utulirwa ihirwe,
12 Uwahoze iteka akabyihalira.
Umunsi asoza ibyo mu ijuru iwe,
Agaha inyenyeli kuba urujeje,
Yarabirangije arahaguruka,
16 Ijoro libundikira ibyo munsi.
Umuseke ukitse asubira kurema,
Abanza mu ngeli z’amanyanja,
Ijambo lye lihasêsa ibiroli,
20 By’ubutabalika bw’urunyamaswa.
Amafi arahinguka arôgôga,
Ahorobya imiyira mu butavomwa
Imvubu n’ingona biba urusakwe,
24 Ibihura n’inzibyi birasâba.
Akebuka hejuru mu kirere,
Inyoni azimishayo atazigiranya,
Ali ibisîga, ali n’uruhuli,
28 Iyo ibaba lyagandiye akorayo.
Ahangirayo ingogo sakabaka,
Ayiha gutambagira ikirêre,
Ahese uruyongoyongo rw’ijosi,
32 Impili zirayabazwa n’incira
Immana ihimbaza ibyo kurema,
Ihanga inkongoro z’imikubito,
N’ibyârûzi bya nyamunini,
36 Ibiha imigara biranigiliza !
Ihimba ibyanira, agaca, inkona,
Inkanga zirakwira amabanga,
Rurema yungiramo n’impungu,
40 Impundu zayo ziraculirana.
Ibwira ingurusu z’ibikuliraho
Iti : « Muratumbagire ikirere,
Ijuru lyo hejuru muligende,
44Urebye abigane aze iwanjye.
Usubiye iharaga injongo impunga,
Irabautugondo inuma z’igugu,
Isokoza n’umusambi ho isunzu
48 Ugahiga neza bwo mu matarama.
Igabira intashya ibakwe lihabije
Inkurakura zishoka ibishanga
Ihimba rwungeli n’inyamanza
52 Iroshyemo inyombya zirayagara.
Ihanga intunguru, isandi, ibishwi
N’andi moko ntazi umubare
Akora n’ifundi nyamunzinya
56 Ishaje ikangana n’icyana!
Binyuragirana mu mumuliko
Biba urubengerane rw’amabara
Biba uruvangirane rw’amababa
60 Biba urugera rw’ibililimbo.
Biba urusimbukirane rwiza
Iyaremye byose ilizihirwa;
Ibonye ko ibinogereje umuhito,
64 Imaze gutuza ijuru n’inyanja.
Iti : Muragwire musanzwe,
Murasagambe ingoma ibihumbi,
Mwiyongeranye ubwinshi nk’uburo,
68 Umubare wanyu ube uw’umusenyi.»
Abwira za nyoni z’uruhuli Zose zikwije ishakaka
Inyombya yazishoreje urwamo
Ati : «Muralyame kare bucyira.
Nimubona umuseke wegereje,
Murora umaze kubâmbîka imihemba,
Mubona icyezezi iyo lirasa
76 Ijoro limaze kuyembayemba.
Ubwo mulirimbe by’urusakabaka,
Urusaku rwanyu rube urusakwe.
Ibiremwa mubitote kubyuka,
80 Cyane umuntu uzagabana isi.
Amafu amutere gukora cyane
Umunsi ucyoroheye abahinzi
Atahe ihangu limaze kwema
84 Izzuba lyabaye ubukombe.
Uzajya alyâmira mu kirago,
Kandi yumva mwanzikiranye,
Azajya yihunika ubutindi,
88 Ubukene n’ububwa bimugishiremo
Igihe cyo gutera nikiza,
Murajye mwiyumvamo akantu,
Imitsina muyitàre isusurutse,
92 Mwalike aho kamere ibategetse.
Amagi muteye murârire,
Nimuyaturaga murere neza,
Ibyana nimucûtsa biguruke,
96 Mureke byigendere amahoro.
Mwitegereze inzira biciye,
Na mwe mwigurukire ukwanyu,
Mwekugira ngo mwarabyaye,
100 Nibibakorere bibaha akalimo.
Muntu nabirora imigilire, ba inyamaswa
Inzovu izihunda ubunini bw’habu
Izitegerje uburambarare
Ibona ko nta nzu zashamamo
20. Itegeka ko zitura amashyamba
Intare izihanga izina ly’inkaka
Iziha gukomeza uruti rw’umubili
Igena ko Muntu muli kamere ye,
Umubili azagira ubunyamaswa,
Iti : « Roho izasa na nyili ibilemwa,
44 Twishushanyemo ubudasaza.
Imuhe gutunga n’ubudahinyuka,
Imubeho ishingiro ly’ubugingo,
Ubu budacâgaswa ntibutûbe,
48 Ubwo azatunga tubumuhembye.
Rugira ibumbabumba icyondo,
Buguru-bubili intsibo iramurema,
Amaso ye iyahuhamo umwuka,
52 Imuha ubugingo undi arahuméka.
Imuremana ubuzima budasaza,
Bw’umudahwera nk’ubwa Mungu,
Bwuje ubwigenge bw’amaroho,
56 Imwita Muntu izina lirahama.
Rurema imuhunikamo ubwenge,
Butuma twese tumenya ikije,
No kugereranya no gushishoza,
60 No kwihimbira ibidasanzwe.
Roho ya Muntu uretse ubwo bwenge,
Izanira twese kubamo ubwenge,
Butuma wikorera icyo ushaka,
64 Uhise mu byinshi bihuliranye
Imbangikane kenshi zirâza,
Ukabihitiramo kami kawe ;
Kabone n’aho byaba itabi.
68 Ukaligurana amata ukayareka.
Kami ka muntu ujya wumva,
Ni ubwo bwende butuba mu nda,
Ngombwa kuli roho y’ubumuntu,
72 Ni ukugira ubwenge n’ubwende.
Nk’uko umuliro iyo bawucanye,
Uvubukamo ubushyuhe n’umwotsi,
Umuliro ntutana na byombi,
76 Roho ya muntu ihorana ibyayo.
Muntu amaze kwuzura neza,
Immana imweguye ahûmêka,
Atera intambwe nkatwe by’ubu,
80 Agenda neza adahetagulika.
Amaze no kwiyuhagira ibumba,
Ly’aho yahoze alyamye akiremwa,
Arinanûra aranâyûra,
84 Agumya kureba ibihitagira aho.
Impyisi yahûma akayigana,
Yabona ikintu akitegereza,
N’ijwi yumva akalisubiramo,
88 Agerageza gushinga ibyo arabutswe
Yali akirora nk’ibisimba,
Nta cvo yumvaga na gitoya,
Kuko atagize ubimutôza,
92 Nk’uko abana babikuliramo.
Immana ibonye ko bimushobeye,
Nta cyo yakwimaza mu nsi,
Imwiyegereza ubwo iramubwira,
96 Ibanza kumutôza amagambo.
Ihimba urulimi irarumugabira,
Muntu agânîra na Rurema,
Immana kandi uko iramubwira
100 Adamu agahimba ibyo kuyisubiza.
Yaba yahimbiyemo ibishyomye,
Ikaza kumukosora, akanoza,
Urulimi rwa mbere araruhilika,
104 Uwahoze-iteka amuha ishuli.
Yenda bwa bwenge kavuka,
Atsindagiramo ubumenyi bw’ireme,
Ashyiramo na bumwe bw’uwaligenze,
108 Amuha ubukolikori buli kwinshi.
Amuha ubugenge bwo mu biganza,
Nk’umunyamwuga wakoze kera,
Agereka ubwenge butareremba,
112 Ubucengera mu muzi w’ibiremwa.
Ngo hato amaso atabimubeshya,
Agashukwa n’uburanga buhenda,
Ikintu kimulyoheye umuhito,
116 Nyuma agasanga kilimo uburozi.
Mbega nilirwe ndondora !
Henga ahubwo mpinire hafi :
Immana imwuhiramo ubuhanga,
120 Ubumenyi ngombwa bumugishiramo.
Rurema ibwira Muntu amahame
Iti : «Ubu nakuremeye kwîshîma,
Nta cyo uzarwara ube wumva,
124 Haba amasazi, haba ubuganga !
Haba se inkorora n’ibicurâne,
Haba mugiga cyangwa ubushita,
Nta yo izakuligata umubili,
128 Uretse kukwinjiramo ngo urware.
Uzakomereka urugurna lyali ?
Dore ibisimba naremye iyo biva,
Birakurabukwa bigacurera,
132 Bizi ko ubisumba ukabihaka.
Amahwa akubonye azajya agimba
Haba gusitara ibirenge
Amabuye azilinda ko bibaho,
136 Udukiru turabizi ko wimye.
Niba uteruye intambwe ugenda,
Akarutu mu nzira n’agasindu,
Nzabibwira byike bwangu,
140 Byekuvusha amaraso yawe.
Uzambabarana bigenze bite ?
Izzuba n’imvura ndabigenga,
Imbeho nyitunganye n’ubushyuhe :
144 Nzagushyiraho urugero wenda
Naho igitunga umubili wa we,
Ubu Busitani ndabuguhaye,
Usorome hose ujye ubusukura,
148 Uhore nk’ingoro ituyemo Immana