Umuvugo 8 : Imyiyereko y’ imitwe y’ Abamalayika , mu biroli byakulikiye itsindwa ly’ Amashitani
Umuremyi w’ububasha budahezwa,
Ndate Iya-mbere idashyikirwa,
Ivanze imbilibili mu nkesha,
4 N’impuhwe zuzuye mu ruhanga,
Itêtse ku Ntebe y’Ubumanzi,
Iganje mu ngoro y’ubukâka,
Ishema yarimbanye ly’uburenzi,
8 Lisotse impundu z’ubudahwema.
Na cyo igitinyiro itâmilije,
Igahora icyogejemo urugwiro,
Urugo rukizihirwa n’irâba,
12 Rugasagamba ingabo na Nyirazo.
Yaje kwiyerekwa n’intore
Ishâko ibambura butarâcya,
Imivugo ihinda umuseke ukase,
16 Indamutsa ishôza umucyo w’immanzi.
Immana itungûka mu rwoga,
Yambaye ubutsinzi yahoranye
Ibambe liyirabirana urwunge,
20 Itemba amarebe y’ubudasumbwa.
Umutwe wabanje w’abatanêshwa,
Uba uw’Abaserafimu, inyange;
Ilyo zina ni Inkongi y’umuliro,
24 Kubo bakirana urukundo.
Barutsindanye ali ikibatsi,
Ikamba lirugurumanya icyurzwe,
Ikibibi cy’ubupfura kibasâbye,
28 Bitwa icyôkêre birahama.
Bégukana umuhango bwite
Wo kurusingiza kururata,
Mu mayobera y’urucudikirane,
32 Aho barwinjiye bahabilije.
Kurwishongoro biba inkinki
Imenjagiye ikimero batêye ;
Itatse ikamba batâmilije,
36 Bamera nk’ububâni rutûrwa.
Umupersona warwitiliwe
Roho Mutagatifu ngo abarebe,
Asa no kubendaho umwihaliko,
40 Arubalira ingaligali biba bityo,
Immana ibaha kurimba urweru,
Usanga bambaye nk’izzuba,
Urwego rwabo ruhashya abahizi
44 N’ubarata abura aho agereza.
Abo baratambuka mu biroli,
Ubwiza bubatemba ku mubili,
Ikirali cyabo kibamo impundu :
48 Ubwo balirimba Rurema-bintu.
Umulishyo w’urwego arasûma,
Usubira mu itoréro kandi,
Ugaruka wiheheje urwamo :
52 Impuhwe zisobekerana n’ibihubi.
Umutwe wa kabili w’abadahinyuka,
Uba uw’lAbakerubimu inyambo;
Ilyo zina mwumva bîzihiranwa,
56 Ni abasagukwa n’ubuhanga.
Inkindi bîhalitse ya dede,
Rurema yabashinze kurâta
Ubumenyi yiruzi bw’inyanja,
60 Bukagatiye ibiremwa na Nyirabyo.
Abarungurutsa inyuma y’ibîzwi,
Bahaserûlirwa urujijisho,
Ibyo twakwîta icuraburindi:
64 Ubwo babivôgerezamo ubwenge.
Umupersona witwa Jambo,
Bumenyi bwiyahanze ibitali we,
Abagira ingaligali za bwite:
68 Baba intiti mu bwiru abengerana.
Amagara amaze kwôswa n’umwûga,
Ukabona ali urweru nk’imirabyo;
Biva ku cyêzêzi batâtse
72 Kiramya Ubwenge bwa Nyakurema.
Abo baratambûka mu biroli:
Impundu zibagendaho urwunge,
Urwamo rwongeramo amarêre,
76 Iyaremye byose irîzihilizwa.
Ikaraza rindi ntilyatûza,
Immana ilyumvira mu ijabiro:
Ijana ly’ibihubi lyituliramo
80 Ikuzo likinja inkike zombi
Umutwe uratâha w’abatajôrwa,
Uw’Abatroni urudashyikîrwa.
Icyo livuga ilyo zina libaranga,
87 Intebe z’ubwami za Nyili-ibiremwa.
Kuko bîcarana na Mungu,
Atêtse mu rukundo rw’intulire,
Na bo batâmilije urugwiro
88 Bikabatêra ishya n’ubwêma.
Umunsi w’itsinda rukirema,
Icyo bâganjîshije umwanzi,
Ni ukumenya ubutegetsi bw’ireme,
92 lnteko y’ubuyoboke ku Mwami
Bîtegerejwemo ayo matwâra,
Bashyirwa ku muhango bihûje
Inteko y’Immana-mugenga:
96 Ubuyoboke bw’ibintu yahanze.
Umulimo bambaye ukaba inkindi:
Iyo kiva ikiremwa barakirêba,
Bakagisangamo Iyagihimbye,
100 Uko icyîcîliyemo amarenga.
Bâbiroramo Immana ihoraho,
Ibyishushânyijemo uburanga,
Bakabifindûza ubuhanga
104 Bagahishuramo amategeko.
Iremezo lya mbere liyatwâra :
« Rugira igengà ibikorwa byayo,
Na byo bitegetswe kuyipfukamira. »
108 Bakahashinga imizi ubutahava.
Hagati y a Rurema n ibitali We,
Aho mu ihüliro lya byombi.
Ni ho bashinze Intebe y’umwûga :
112 Aho mu isangâniro ngombwa.
Bakaba urulimi rw’ibyahimbwe,
Rusimbûra byose na twe
Mu byo kuyoboka umutangilizo :
116 Aho twipfundikiye na Rurema.
Izina barimbîshwaho inkindi,
Livuga uwo muhango uremereye,
Utâyegayezwa w’ itangâza,
120 Uvûka ku matêka nyamurema.
Urnupersona utâkomôtse,
Asa no kubendaho umwihaliko,
Ashyira mu bwiru bw’ingoma ndende,
124 Bunyuze mu izina yabatâtse.
Abo baratambuka mu biroli,
Impundu zibagendaho
Ubuhame kandi buvuza urwamo.
128 Ikuzo lisingiza Iyabatoye.
Iz’imivugo aliko ntizâhwema,
Zibamo ihwereza ly’uburanga ;
Ubwêma bwambara ubudasumbwa,
132 Urwego rwabyo rubura indeshyo
Intore zirataha z’imibira,
Abadominasiyo ijuru lyera.
Ilyo zina biswe ly’ubudasobanya,
136 Ni Abagenga, kuba imisumba.
Inkindi ibaremye mu gihagararo,
Imenjagiye ikamba lidahuna,
Ihimbye n’uburanga batêye,
140 Ni ugushingwa Ijuru ly’i Bwami
Umurwa wa Rurema, mu budasâza,
Ni ijuru lisumbye ili turora ;
Lihanikiye kure izi nyenyeli,
144 Ni ubushôlishôli bw’ihabu.
Lyûbatswe n’ubwûzu n ‘ubwêma,
Ishyaka ni lyo marembo n ‘inkike,
Akarubanda ni ubudahigwa,
148 N’ubudahemuka ni bwo mihanda.
Ijabiro ly’Uwahanze inyenyeli,
Umutwe ulisengasiye uburanga,
Ukalinogerezaho isuku ityâye,
152 Ni Abadominasiyo urweru.
Aho roho zagenewe gutûra,
Mu ijuru lihanamye inyenyeli,
Ahazarêberwa Nyili-ibiremwa,
156 Uwo Mutwe urahagenga bigahama.
Ndetse n’inyenga kwa Rusenzi,
Umwanzi w’ibiroli by’urwunge,
W’ibiboneye inzira bidakiranye,
160 Ni ho bayikikiza izamu.
Idumbaguranya ly’amashitani,
Ni ho balyambura ubucabiranya
Baziboha ububasha kavûka,
164 Zigashobora ushatse ku bwende.
Purgatori itwôza icyiru
Bâyihâwe kimwe n’ahandi,
Bakayivubira impuhwe n’ibambe,
168 Irimbi balivubulira ishimwe.
Abo baratambuka mu biroli,
Urwamo rwesa inkoni mu rubuga,
Ikuzo lirwungiraho uburanga,
172 Immana bayisingiza urwunge.
Ubwo inyemambo zirasubîra,
Imilishyo ihimbaza kunihura.
Inkêsha zîyereka mu rubuga,
176 Ikaraza lyuzura ingoro idahuna.
Hâza intayega muli gahunda,
Abanyabitangaza, ibikâka.
IIyo zina bambaye aho lituruka,
180 N’uko bâshinzwe iby’akarusho.
cyo bâhangiwe baremeyeho,
Ni uburanga bw’urunyenyeli:
Ubwiza bwa Rurema budahezwa,
184 Baburagira mu binyakirêre.
Isi ihora izengerezwa mugunga,
Igira ngo hose hôte izzuba;
Ijoro ugasanga libisa umunsi,
188 Na wo ugahunga bukigoroba.
Ukwezi ni umwambali w’Isi,
Kurayigaragira mu rugendo;
Izzuba kandi likaba Umwami,
192 Isi ikaligenda inyuma n’umuheto.
Mu Nyenyeli bikamera bityo,
Ni abagaragu bahatse abandi:
Ni urutegekane ku murongo
196 Rw’uwo Mungu w’ ingabo zabyo.
Ushatse kurora iyo ngezi iharuza,
Aba abyîcaraniye idarubindi,
Akabona imiyira y’inyenyeli:
200 Ubwinshi zingana n’umusenyi.
Urwo rucukirane rw’umutabalika,
Ntiruzivundishe mu mayira:
Ukabona zose ziralimilije,
204 Imwe yigengesereye izindi.
Immana igenga Izzuba, Ukwezi,
N’Isi kandi n’Inyenyeli;
Uko bibisikana mu kirêre,
208 Ntibive mu nzira yabihaye.
Ni ibitangâza by’urwunge,
Bilimo ubwiza amaso ataruha.
Abâbishinzwe ngo bidasobanya,
212 Ni aho bendeye izina bitwa.
Uwo Mutwe urabigenda uruhunge,
Ngo bidateshuka iyo mihanda;
Ugahimbazwa n’ubugilirane,
216 Bw’Iyabigennye ityo ubutavuguruzwa.
Na bo batambûka mu biroli,
Impundu ziyamizamo impumbya,
Impuhwe zihombôkana n’ishya:
220 Ishyaka lisâga ingoro ya Rurema
Ishâko yendereza uw’ibihubi,
Imilishyo yiyamizamo urwamo,
Urwoga rwabyo ruheza inkiko:
224 ljuru lisinda uburangire.
Haza ikoraniro ly’abarenzi,
Abanyabubasha urubura rwera;
Barahitânya inkike zombi:
228 Urubuga barunyagiza ubwiza.
Izina lyo kwitwa Abanyabubasha
N’uko beguliwe ubushobozi:
Ni bo bagenga inkuba zihinda,
232 Ukabona nta mpaka bâgishwa.
Ili juru ly’isi liremamo ibicu,
Iligobagobanya imvura igashôka,
Iligaragaramo imirabyo yera,
236 Ily’uyu mwûka duhûmêka:
Bâligenewe kera kwose,
Itêka bahaciye ligahama.
Bakalibyaza ibihu n’umuyaga,
240 N’umucyo n’urubura n’ibibunda.
Imihare y’ibikangu ujya wumva,
Ni bo bategeka aho ilibugereze;
Bazatandukanya n’inyanja,
244 Usange ali inziza yûmûtse.
Igihe Sinayi izatigitirana,
Urwamo n’inkûbi n’umuliro,
N’isi ihinda umushitsi itakurwa,
248 Izaba ali inteko imwe muli bo.
Umunsi izzuba lizahumbya,
Atali ubwirakabtli buzwi,
Ibitare kandi bisatagulika :
252 Ni igitsûre cy’izo ntwali.
Ubonye hâdutse ibikubâra,
Biremye hejuru mu kirêre,
Cyangwa bihaya ikôbe hasi,
256 Ibishitsi by’isi bitigitirana :
Ibituma abantu bavuza induru,
Impande zose bakayagâra,
Iyo byoherejwe na Nyili-ibiremwa,
260 Ngo tutarangazwa n’ibindi :
Abanyabubasha abaha uwa mulimo,
Ngo duhugûre amaso n’amatwi,
Igitangaje duhamagaliwe
264 Kizavugwe kêra gikwîre.
Abo baratambûka mu biroli
Ishya libatâtse livuza impundu,
Libamo ihumure biba amahoro,
268 Impuhwe zitemba Rurema ibyâno.
Indamutsa ndende igobora urwâmo,
Ikuzo lihanika ijwi ligororotse,
Impundu zongera urwânâga,
272 Ijuru lihîrwa umulibagilizo.
Umutwe uratâha w’intaganira,
Abarinda–ngoma b’imirimba ;
Isibo bahazanye batajôrwa,
276 Urubuga barunyagiza ubwêma:
Ilyo zina Impamvu yalibatêye,
Ni Ibisonga bya Nyakurema,
Biha imilyango ya hano mu nsi,
280 Inzira yo kwihâta ubudahigwa.
Ishyaka ly’ibihugu baralibyâra,
Ingoma itabumviye ikaba umwîli ;
Igihugu Umwami ashyiramo umwanda,
284 Ni abo Bamalayika azinga.
Umugabe urwânira ingoma yabo,
Ni abo akwiliye kwisunga,
Bakaba inkike irinze igihugu,
288 Ingabo yatôye bakazigwiza.
Utegeka igihugu iyo agicumuyemo,
Igihano, abangikanya gucubira :
Abarinda-ngoma b’intebe ye
292 Abâka intwaro atyo bagatûza.
Ubwo abaragiye ingoma z’amahanga
Bagahagurutsa Umwami baliho,
Bakamugenda imbere nk’imirabyo
296 Ingabo ze zambaye ubwo bubasha.
Igihugu cy’ubutegetsi bulyamye,
Bakagitsinda bakakigarura ;
Ubugali bongeye isi barinda
300 Bubamo ubwiru bwiyatubumbye.
Ingoma zitsindwa zikaba imyili,
Ibihugu birasa bikaba izzuba,
Rugira ibyiyiziyimo impamvu:
304 Ubwo iba itegura inzira zihanitse
Abakuru n’abatûye mu gihugu
Iyo bîkundiye umudohôko,
Nta Malayika ukinga ukuboko :
308 Iyakibashinze irabagerûza.
Abami murabe mubyumvise :
Mwekulyama muhore mwemye.
Mweguhwêma ijoro n ‘umunsi
312 Ahubwo mwigimbe iturumbya.
Abo yabahaye ho kubarinda,
Bakaba inkîke z’ingoma yanyu„
Mwizihilize izina batâtse :
316 Abarinda-ngoma libe mwebwe.
Abo baratambûka mu biroli,
Impundu zibakikiza impande ;
Ishya liba isâbâne n’ibihubi,
320 Bakilirimba Iyahoze-iteka.
Imivugo yongeranya umusubizo,
Impundu zuliranyamo urwamo;
Ishimwe lyijugunya mu rubuga,
324 Amahoro akilirimba Iyaturemye.
Uw’Abarkangeli ubwo urataha;
Abo ni ibyêgera mu bwiru;
Ilyo zina turihinduye neza,
328 Ni Abatumwa ingingo zihanitse
Umulimo Nyili-igira yabageneye,
Ni ugusanga Umuntu Naka,
Bamumenyesha ingingo cyâtwa
332 Izahugûra ibihugu byose.
Ubutumwa bw’abo Bamalayika
Si ubuherera ku wabubwiwe;
Buba bushingiyemo amatwâra
336 Yo kuba insangânya-milyango.
Kandi ingoma ya Mungu mu nsi,
Barayirinda ngo Idini igâre,
Bayiragira nzima mu milyango,
340 Ngo hâto inyenga itayihazimba,
Abo baratambûka mu biroli,
Inkindi zakiranaho ubwuzu,
Impundu zihagurukana inkêsha,
344 lnkoni zizêsa imbere ya Mungu.
Imivugo ihindana ubudasobanya,
Ikoranya ihumure 1yererana,
Bibyukurukana n’ubudahigwa:
348 Ikuzo lizimagiza ingoro ndende.
Haza uw’Abarinzi dushingwa,
Bahise bizihiliza Rurema.
Inkindi bambaye ibengerana,
352 Ni ukuturagira buli muntu.
Ugisamwa agenerwa uzamuhoraho,
Uzamuyobora mu migilire ye:
Ibitekerezo tugira byiza,
356 Ni bo batwongorera bikâza.
Inema duhêrwa gukora imilimo,
Ni ho bazâkira tukenda ;
Iyo twagwiliwe n’ibyago,
360 Ukwiyumanganya ni ibyabo.
Ni bo batwibutsa ubudahwêma,
Ko ayo magorwa ali nka kinini,
Yica umuliro ibishuko byâka,
364 Akaba atyo mo urukingo rw’ibyaha.
Uwawe umwiringire itéka,
Umubeho nk’indorerwarno idahisha;
Ni we agacucu uhundagaramo,
368 Ni umukunzi «mutarekurana.
Icyo utâtinyûka mbirêba,
Ntugihangâre akuruzi.
Niba utunguwe n’amagorwa,
372 Ujye umutakambira akuzigûre.
Ugiye umwibuka muli byose,
Ukamwemera ko muhagararanye,
Itéka wakora ibyo gushimwa,
376 Utazabyicuza nyuma y’aho.
Nûnatôterezwa ibyo byiza,
Ukabona Malayika yihoreye,
Ugire uti: « Arishimira ikamba,
380 Ngiye kwigânaho Yezu.
Ubwo we yatanzwe n’ishyali agahora,
Nkanswe jye munyabyaha kâsha. »
Ugire utyo ushimishe Umurinzi, 384 Utume agusenderezamo Immana