GUSABA UMUGENI W’UBUNTU
Mu Rwanda inkwano ni ngombwa, aliko iyo hali imhamvu yemejwe n’imilyango yombi, batanga umugeni w’ubuntu.
Icyakora babategeka guhaha, bakazazana inka igihe izabonekera. Igihe itabonetse, ntibivamo imhamvu yo gutandukana kw’abashakanye.
Kandi abana babyaye ntibitwa nkuri (abatakowe).
Haba ndetse imilyango ishyingirana kandi itareshya.
Kera umugara gu yashyingirwaga na Shebuja, aliko kuko umukobwa yagumiwe;
Shebuja yaramukizaga, akamwubakira, akamuha amatungo, kugira ngo azatunge umukobwa we neza.
Haliho n’abakire bashakaga kwa Shebuja. lbyo nabyo ntibyabaga bilimo uburenganzira buhagije, kuko uwo mugaragu yabaga aboshye, n’umukobwa agombye kubana n’umuntu adashaka.
Ibyo byose mu Rwanda byaliho. Ubukwe ntibuhubukirwa, ubukwe s’ubw’umuhungu n’umukobwa gusa, kuko umugeni ataha mu mulya ngo. Umuhungu ashakira kwungura umulyango n’abe bose. Byongera umubano, utanga amaboko mu milyango yombi ishyingiranye.
Ntidukwiye guseka no gusebya abakurambere bacu; kwubaka byali ngombwa, kandi bose babyitagaho, kuko kuremya urugo byali umugisha ukomeye.
* Batangira ubuntu.
Umugeni w’ubuntu: Iyo umuhungu yabaga ageze mu gihe cyo kuzana umugore, aliko ababyeyi be ali abakene badafite inkwano noneho se w’umuhungu agahaguruka akagenderera se w’umukobwa.
Aka mubwira ati: «Ndagusaba umugeni aliko w’ubuntu, kuko nta nka mfite, umwana wanjye ni muto azayihakirwa, nanjye dufatanye ntahe, Iyo tuzabona mbere tuzayigukwera».
Se w’umukobwa yaba ali umubyeyi w’umugiraneza, udashaka gukomeza umukobwa we akemera ayo masezerano y’umusaba umugeni. ‘ ·.
Gusaba umugeni byalimo ingingo ebyili :
a) Ingingo ya mbere:
Se w’umukobwa yabaga amutumye umunani w’amasuka, ngo agende ahahe inka aho azayibonera azayizane isa nge uwo munani w’amasuka.
b) Ingingo ya kabili:
N’ubuntu butihekeje undi munani, bukagirwa isuka imwe yitwa «MBOGO» ikazana n’inzoga zisaba; iyo suka ikaba ivuga yuko aho bazabonera inka bazayitanga.
lyo byamaraga kugenda bityo, uwasabwe yarashyingirwaga, bagasiga bizeye ayo masezerano basezeranye, kugeza igihe bazarangiliza.
Biyemeza kuzatanga inka igihe bazayibonera.
Iyo bashyingiwe ku buntu, inkwano ishobora gutangwa aliko igihe ibonekeye.
* Batanga iki mu bukwe bw’ubuntu
Mu bukwe bw’ubuntu batanga :
lnzoga
Isuka ya Mbogo
GUTENDA.
Umuhungu iyo yarambagizaga umukobwa azarongora aliko akaba ashaka uwo mugeni, kandi a aba Umuukene cyangwa se imfubyi, baka mwe_merera kuzamumuha, aliko baha: « Uzadukwerere», umuhungu ati:
« Ndi umukene cyangwa se ndi imfubyi, nta nkwano nzabona aliko ubwanjye ndabihaye, ngaya amaboko yanjye abe ayanyu, dufata.n’ye ndi umwana wan!’u. yo bamwemereraga bakamushyingira, iyi milimo ya bakoreraga myo y1twaga «GUTENDA». lcyo gihe yabaga atuye iwabo cyangwa kwa Sebukwe.
Iyo babyaranaga, abo bana babyaranye ntibashoboraaa kuba nkuri kuko umunani atanze w’amaboko ye wemewe, ko bazab,;a iteka kancll bagakomeza kubarwa mu mulyango wa se.
Mu bana b’abahtmgu, iyo bakuze bagashaka kwubaka, barakwerwaga. Mu bakobwa, iyo babaga bakuze bagejeje igihe cyo kwubaka ingo nabo, kugira ngo umukobwa wa mbere asabwe, hali ikimenyetso cya korwaga bitaga «<SANDO». (lsando ni igiti cy’umusave cyabaga gifite amashami abili). Isando yasimburaga inkwano, yerekanaga ko bazakwa inka.
Ny’ir’ugusaba umugeni, ali nawe wawundi wakoye amaboko ye, akajyana ya sando kwa Sebukwe ati: «Ndabona ngiye kwunguka, iyi sando ibabere ikimenyetso cy’uko nzayicunguza inka». Ubwo akaba abonye uburenganzira bwo gukosha umukobwa na barumuna be.
lyo amaze kubona inka akoshoje ba bakobwa, zikororoka, akuramo inka ajya gucunguza ya sando yatanze. Ubwo rero akaba akoye ubute nde bukaba buvuye muli uwo mulyango.