INKWANO MU RWANDA -1
Mu Rwanda hambere bakwaga iki?
Mu Rwanda hose iyo basabaga umugeni bagombaga no kugira icyo baha umulyango utanze umugeni: Batangaga inkwano. lyo nkwano a?aga ali iyo _kwerekana ko umugeni aturuka mu mu1yango. Yali IShimwe lya Nytli umukobwa, kubera ko yabaga yarareze neza umwana akaba agiye gushinga urwe. ‘
Iyo nkwano siko hose yabonekaga. Habagaho umugeni batangiraga ubuntu. lbyo tuzabigarukaho. Gusa icyo twibandaho muli izi mpapuro ru 1yo mkwano yabaga ibonetse, uko yatangwaga, n’akamaro kayo mu gusaba umugeni.
Inkwano yatangwaga mu Rwanda.
Iyo nyili ugushaka umugeni yabaga yabengutse umukobwa, yasan ngaga Se w’umukobwa, yihekeje inzoga akamubwira ko’ yabengutswe umukobwa we, none akaba ashaka kumusabira umuhungu we. Nyili umukobwa nawe yaba ashimye umulyango uje kumusaba umugeni akamubemerera, aliko akamusaba inkwano.
Ubwo nyili ugusaba umugeni yabaga yaliteguye, inkwano ayifite bagahana igihe cyo kuzaza kumukwera. ‘
Aliko niba inkwano yaratangwaga mu Rwanda hose, ntabwo yata
ngwaga ku bulyo bumwe.
Hali utur re twakwaga inka, utundi tugakwa andi amatungo yo mu. rugo: lnka, thene, ………….., byose byaterwaga n’uko umuntu· atunze’uko akarere kabigennye.
Usanga ahanini inkwano yali yibanze rn Itangwa ly’inka. Dukulikije ibyo twagiye tubaza abantu bamwe mu turere tw’u Rwanda, haliho aho bashyiraga ho umugereka kuli ya nka ahandi naho bakayikwa yonyine iyo batabaga bakoye ibindi. ‘
Inkwano yali inkâ imwe, ku babaga bayifite. Ku babaga batayifite, batangaga ihene eshanu, esheshatu cyangwa se umunani.
Ku byerekeye amasuka hatangwaga isuka imwe, ajyan.aga n’ a. Iyo suka yitwaga iya CYOZI, cyangwa se bagatanga 1suka unwe n I a ndo. Ku matungo hatangwaga intama imwe.
Usibye ayo matungo yakobwaga, hashoboraga gutangwa n’ibindi
ku babaga batashoboye kubona amatungo ygukwa.
Muli ako karere twavuze haruguru, iyo batangaga utubindi bagere kagaho n’inka. Utubindi twatangwaga ni tubili tw’amarwa cyangwa se tw’urwagwa cyangwa se turenga.
Dufashe mu Gisa ka ho muli Kibungo.
Dukulikije uko abo twabajije batubwiye, bakwaga inka imwe. lyo inka itabaga ibonetse ntibyabuzaga gutanga umugeni gusa bagakwa ama suka, kuva kuli imwe kugera ku icumi, kuko inka n’amasuka bijyana byombi. Iyo inkwano itabaga ali inka, cyangwa se amasuka, uwasabaga
yatangaga amatungo. Cyane cyane aliko hatangwaga Intama.
Iyo bitabaga ibyo, uwasabaga yashoboraga no gutanga: Umuheto n’imyambi; imyambaro; imyaka, amashaza n’ibishyimbo.
Abo twabajije bo muli Birenga nabo batubwiye nk’ibyo tumaze kuvuga haruguru.
KIBUYE- BWAKIRA:
Inkwano yali inka imwe. Aliko iyo yabaga yabuze bash?boraga gukwa amasuka kuva kuli ane kugera kuli atandatu: lyo bab1tangaga byombi, batangaga isuka imwe n’inka imwe. lbyo mbyo byatangwaga,
mu gihe cyo gukwa.
Muli MABANZA bakwaga kimwe no muli BWAKIRA, usibye ko ho bashoboraga no gukwa amatungo: Intama cyangwa se ihene. Ayo ma tungo yashob<;>raga kuba atandatu cyangwa se umunani. Uwabaga lero atabonye inkwano yajyaga gu tenda.
UBUSHIRU – GASEKE :
Igihe cyo gukwa uwasabaga umugeni yatangaga inka ebyili, akagere kaho ingwate cyangwa ikimasa. Aliko batangaga n’am suka. B obo raga gutanga amasuka kuva kuli ane kugera ku t:nunanl. lyo nyili ugusaba yatangaga inka, isuka- yabaga imwe, amasuka akava kuli imwe ku gera ku. munani.
Naho ku byerekeye amatungo, hatangwaga ihene kuva ku munani kugeza ku icumi. Ubundi hashoboraga no gutangwa n’iki
bindi n’imyaka. lyo hatagiraga ikiboneka muli ibyo twavuze umusore yajyaga gutenda.
MUBUGA- RUSENYI:
Dukulikije ibyo twabwiwe n’abo twagiye tubaza muli ako karere naho bakwaga inka, usibye ko ho umubare washoboraga kuva kuli imwe kugera kuli eshatu. ·
Hatangwaga kandi n’amasuka, gusa ntiyali ingereka, ahubwo yata ngwaga yonyine.
Umubare wayo washoboraga kuva kuli ane kugera ku munani.Usibye ibyo bimaze kuvugwa nta kindicyatangwaaaho inkwano.
BUYENZI – NSHILI :
Kimwe no mu tundi turere tw’u Rwanda, muli Nshili bakwaga inka imwe. lyo bakwaga amasuka, batangaga amasuka atandatu cya ngwa se umub.are uli hejuru y’ayo kugeza .ku masuka munani.
Iyo byabaga ali imvange, ni ukuvuga inka n’amasuka, hatangwaga inka imwe n’amasuka kuva kuli imwe kugera kuli ane.
Umukene utaragiraga icyo atunze yatangaga uruhande rw’inka n ‘amasuka ane.
Mu matungo batangaga intama yabaga ihagaraliye inka. Umubare wazo wagenwaga n’umutungo w’umuntu. Aliko lyali limwe cyangwa se abili. Ubundi kandi bashoboraga no gu tanga ikibindi kinini, isando, umuheto byaba bitabonetse umugeni agatangirwa ubuntu cyangwa se umuhungu akajya gutenda.
KIVU :
Inkwano yali ikomeye cyane. Bacaga uwaje gusaba ibintu byinshi. Ni ukuvuga ko yagombaga kuba ali umutunzi, kuko inkwano, iyo yaba ga ali inka bamusabye, yavaga ku nka imwe kugera ku nka ebyili. Ama suka nayo kuko yali mu bishobora gukobwa, umubare wayo wavaga ku li ane kugera ku munani.
Iyo byabaga ali imvange, n’ukuvuga ali inka n’amasuka, hatangwaga inka imwe n’isuka imwe yagendaga imbere y’inka. Usibye lero inka nta lindi tungo bakwaga: Gusa bashoboraga gukwa n’ibindi bitali ama tungo. lbyo ni nk’umuheto, n’ibindi…
Iyo ibyo byose byavuzwe haruguru bitashoboraga kuboneka cya ngwa se iyo byabaga bitabonetse, umugeni yatangirwaga ubuntu, byaba bitabaye ibyo umusore akajya gutenda.
KIRARO:
Bo, dukulikije abo twagiye tubaza n’ibyo bagiye batubwira, mu gukwa bakwaga inka nkeya. Batangaga inka kuva kuli imwe kugera kugera kuli ebyili.
Iyo habaga hatabonetse inka bashoboraga gutanga amasuka. lyo lerG.,pabaga batanze amasuka batangaga kuva kuli abili kugera ku muna ni. Aho banyuranyilije n’abandi ni uko bo batashoboraga gutangira amasuka n’inka icyalimwe. lyo habaga habonetse kimwe muli ibyo cyabaga gihagije. Nta n’ilindi tungo bakwaga.
Bashoboraga lero no gukwa umuheto, kimwe n’isando. Ubundi ibyo byose bitabonetse, umusore yajyaga gutenda cyangwa se umugeni bakamutangira ubuntu.
KINYAMAKARA :
Naho ubulyo bwo gukwa bwali kimwe no muli KIRARO. Bashobo raga gukwa inka imwe. Naho iyo batangaga amasuka batangaga atanu, cyangwa se umunani w’amashikazi. Usibye ibyo nta bindi batangaga. lyo byabaga kandi bitabonetse umuhungu yajyaga gutenda, cyangwa se baba bamugiliye imbabazi, kubera aliko ubwumvikane bw’imilyango bakamushyingira ku buntu.
BYUMBA- GITI :
Bamaze kwemererwa umugeni babasabaga inkwano. Mu gukwa batangaga inka kimwe n’ahandi. lyo nka yabaga ali imwe. lyo bakwaga amasuka, yashoboraga kuba abili cyangwa se atatu. lyo babitangaga byose hamwe, batangaga inka imwe n’isuka imwe. Bashoboraga kandi no gutanga amatungo.
Itungo bakundaga gutanga cyane ni intama. Yabaga ali imwe nabwo kandi iyo uwabaga yarakoye yabaga yaratanze inka imwe gusa. Usibye ibyo tumaze kuvuga nta bindi bakwaga