Intwali igaruka bahunga
Intwali igaruka bahunga
Ya rukanga-miheto !
Yangombye imisare
5. sinayisigira umugaragu.
Nyêndanyé n’ iimacumu,
mbéra ko isibo,
intoki ziyisangwa mu gifunga
impfûra iréma urugâmba,
10. sinayicarana mû ntéko
induru ivugije abakoni
ndamaga njya kuyishatkira intambara.
Irakaliye abatwara imikoré
sinayikama imbere :
15. ‘mbonyé ko nzabikundirwa
Imbaraga iranjyana mbaganamo.
Uwababeraga indongozi
nkinga mùsanga
sinareka asubira mu babo.
20.Ntsinduka ku mugina:
ruvusha ndyaka itoki !
Ni ilyarubiye mu bibasha,
nyamunsi iligénda imbere.
Imbaraga y’ikigémbe ihitana uruge,
25 umuheto we uhinduka umutâmbya.
Imbabazi zo kumushahura ziranyegura
uruguma rw’inkota ndarutaniliza.
‘Maze kumugira ùw’ibisiga
sinasigaho kuba ingénzi
30. abâbo bagarutse rurangomba :
ndwigirahon’iyanjye ngabo.
Yânze gushira ubukana
sinayikura ku rugâmba
ndayireka ibonanan’abarwanyi.
35. Ibaye rwêma mu myambi
ndakaranjyakuyiréngera :
imitimba iyikozeho iragonya,
inti zitebera mu ntoki ;
intanage zibera ibisate mu ntambara
40.Imitarati bayihunganamo ubusa :
batanguranwa bàsango intéko
aliukubasatira.
Bashyikiranye n’uwabategekaga
atangaabandi kubaza abànyarugamba
45. Ati : »uriya musore wibunza ku rugamba,
Barasa ntabyiteho,
Ntimube mwamugaruraga n’imiheto?”
Bati:”yabaye nyawita,
Nta wamuturukira, ararinda!
50. Uwo basakiranye tugihura
Ni we yagize umugwa-mbere:
Urugamba yaruremaga
Amaze kwambara ibinyita!”
Ati:”Uwo inkongoro zishita
55. wabuze ababo bamugarukira,
Ko mwali umutwe w’ingabo
Ntimube mwamuteshaga?”
Bati: “Yamucumise umufuka tugishyikirana,
Ni Imanzi ntaneshwa ku wo yishe!”
60. Ati: “Ese mwe mwaturukiliwe n’igitero bugisesa,
Uriya musore udatuza isibo,
W’ingabo isumbya izindi urubega
Uhagaze hagati y’ingamba zombie,
Rubanda ik’ubanaho bagarukira, ni nde? »
65. Bati : « Ni Cyambara-musango ! »
« -Jye wabonye aho ashahulira Rutebera,
N’uwamuhongera batatu
Ntiyatahira abo
Kereka abiciye n’umutware!
70. Ni ingabo yataramye:
Ntatuza guhamya!
Ubwo aremera inzira aho idasnzwe
Arashaka kudukuba
Nimushibure turebe aho twihisha
75. nguyu arakinga Inshengerana-bigwi!”
Bacyambaza Imana indetse,
Mbarusha iyanjye ituma mbahora hafi:
Mbijugunya imbere
Bahindukira bahunga.
80. Ilihorana umujinya w’ababisha
Ndiboneje mu gihumbi cy’umufozi
Iruba ly’icumu limuheza aho;
Umukamba w’inda uraturika
Limuhinguranya yalimisheho ibitenga
85. umutuku w’amaraso uba itanganika ku butaka.
Na we limutegeka gupfa nk’uwo kwa Mutana
Cynagwa undi wo kuli Butozo
Naliteye mu ikubitiro.
Ingabo nziza mpora nzimenera ndibanguye:
90. Iyanyambitse ibinyita by’abantu batatu
Mu ngerero zo ku Itambi;
Mu ngali zo kwa Nkundiye
Naliremanye igisagara
Ligongesha Umusarasi.
95. Sinzasigaho kulikunda
Ruvusha lyarantoranye :
Ikiganza kilitera nticyifuza inkwaya.
Nditwarana n’ingabo yanjye
« mugabo-urinda-ibyuma »
100. na yo bayindemeye inkwiye.
Igira igikundiro iyo ikora intambara:
Yakukanye uwo nica mu mwaro w’i Kivu,
Ntiyakira agwa mu ruhanga rw’iyo ngabo.
Yakiswe inshengera-rugamba!
105. Iyo nyifashe mu gifunga
Abavunyi mba mbafite.
Nayigize nk’iya Rusenga-tabaro,
Aliko izina lyo gusumba iz’abatinyiIkitwa Rudasumbwa-mu-mihigo