Umuvugo 12. 4-II:Umunsi wa kane w’iremwa ly’ijura n’isi: Imana isoza ibiremwa byo hejuru byali bitaranogerezwa
Rugira irimbanye ubudahinyuka,
Iteze uburanga bulimo inkesha,
Ndate Iya-mbere yaduhanze,
4 Iyaremye izzuba n’inyenyeli.
Iya rwihunda ishema n’icynsa,
Itatse ibambe n’ubutajorwa,
Iyo izima lyuzuye mu ruhanga,
8 Likahasangira n’ubwema.
Bikahahulira n’ubwiza,
Bikahaturana nuburenzi
Bikahavangirwa n’urukundo,
12 Immana yonyine ikabibumba.
Umunsi itunganya ibyo mu nsi,
Bwarakeye Immana irahamya,
Ikebuka mu ijuru iby’imishinga
16 Isanga izzuba n’inyenyeli.
Irabihugukira irabisoza,
Ibihundaza urubengeràne ;
Ibwira izzuba umulimo bwite,
20 W’uko lirasa umunsi kw’isi.
Itegeka ukwezi n’inyenyeli,
Iti : «Mubisikane n’izzuba,
Nibugoroba mubone kwaka,
24 Mwice umwijima wa bulindi
Amazina yabihimbye aba imvaho,
Izzuba, ukwezi n’inyenyeli !
Irebye urunyenyeli rucukitse,
28 Ishinga inkiko iziha amafasi.
Iziha n’amayira zirayatora,
N’ubwo ali uburo n’umusenyi,
Ntihabe iyatana uwo muhanda,
32 Ngo iyobe ihondagurane n’indi.
Immana ihangalika inyenyeli,
Iziremamo amatorero yose,
Inteko ikibumbamo itsinda,
36 Zirahagarara muli gahunda.
Zirema ingamba ziriyereka,
Zivangiranya ishya n’uburanga,
Ziba ingeli yambaye urweru,
40 Rurema-bintu irizihilizwa.
Akarora iyâkirana by’agahazo,
Izitebya kandi uburumbarare,
Ikwiye kwubahiliza igihugu,
44 Akayiha ikamba ikaba mugenga.
Igihugu ziremeye mu kirere,
Izina gihawe likazibera ;
Ikizwi by’akarande mu Rwanda,
48 N’ Ubukaga bw’urucukirane.
Izagererewe akagali kabwo,
Ubumbye ni ijana lidasaga,
N’ubwo amaso y’Abanyarwanda,
52 Arebe esheshatu z’imikubito.
Izo zahimbwe ubuhangange,
Zikaba nk’Abakuru ba Leta,
Izirumbarayemo Alsiyoni,
56 Ikaba nk’Umwami zibumbiyeho.
Ubukebe bwegereye iruhande,
Buhuje imipaka n’Ubukage,
Bwitwa IMPFIZI, kuba ubukombe,
60 Igihatse kitwa Aldebarani.
Abanyamadarubindi babizi,
Batumenyesha ko aya magingo,
Ubukebe ali ijana ly’umukubito,
64 Na makumyabili yumusâgo.
Amazina byitwa abaye menshi,
Ateye ubwuzu urujya n’uruza
Icyitwa INKONGORO (y’igisiga),
68 Umwami wacyo aba Altayiri.
Icyabisumbye cyitwa IKAMBA,
Immana ilyambalira izo ngabo ze ;
Ikibihebuje kiba ALTARI ,
72 Kiba nka Kliziya mu kirere.
Bikebye karta yavanguye,
Rugira abizi nk’uko usoma ibi:
Ni we washinze imipaka akirema,
76 Abiha inyenyeli zirabitura.
Aziraba amabara amwijihilije,
Habamo iz’umweru w’inyange,
Izindi azongeramo umuhondo,
80 Izindi aseseramo umuhemba.
Azinyuragiramo azitegereza,
Agira ati «Naka umulika urweru,
Na we Naka uzirute ubwiza !
84 Azivuga mu izina arahetùra.
Amera nk’Umwami uli mu nyambo,
Bitabisha zihogerana;
Ubwo amaze kuziteza urugera,
88 Asanga ali ibiroli by’urwoga.
Imyaka irahita y’ubutabalika,
Myinshi irenze imibare yacu,
Ijya mu bihumbi bihumbagiye;
92 Ni ugucishiliza kw’abantu
Nyamara Immana ibyita umunsi,
Kuko yali ishoje umulimo,
Isigara isingizwa n’izzuba,
96 N’inyenyeli zo mu rujeje.
Iyo urora Immana mu nyenyeli,
Urumuli zaka ruyilirimba,
Rwayibereye ikuzo lyera,
100 Nta cyo wagerekaho kindi.
Keretse kwunama witonze,
Amavi uyashinze imbere ya Rurema,
Ugira : «Mungu nyili ububasha,
104 Ijuru lirogeza ikuzo lyawe.
Ndumva lyishongora ibiroli:
Urwamo rw’inyenyeli waremye,
Ubunini wazitatse mu rweru,
108 Ndarora byansumbiye ubwenge
Urugero wabihimbye ruremye,
Turakakamba rukadusumba ;
Witegereje ijuru wahanitse,
112 Ubusa bwo ku isi utwitaho bite?
Ndahoze bambe, mvuze nk’abantu
Icyitwa ihôho muli twe hasi,
Ni ikirumbaraye umubyirnba,
116 Urora kibengerana ku mubili
Amaso urebesha ibyo waremye,
Ntagukiranira, ni intayoba,
Ubibonamo uburanga bukulimo
120 Ukabwikundira muli byose.
Urera inyenyeli ukungahayeho,
Ukaremya isazi n’umubu byacu
Ukita ku mbaragasa ntoya,
124 Uragiye icyatsi n’ibabi n’umuzi !
Ntiwisuzugulira ibiremwa :
Ali inyenyeli, ali ibitoya,
Ali umusenyi ukumbagaza aho,
128 Kimwe n’ijuru n’isi n’izzuba
Birakurâta, biragutarama,
Bikigisha bene-muntu,
Ngo babirebe bisubireho,
132 Babe nk’urulimi bikuvugiramo.
Bibatoboremo ikuzo wahoranye,
Ukaba ulisêseye mu byo barora,
Uko bagusingiza babirata, 136 Ubagire ingoro ituyemo Immana