UMWANYA W’ABABYEYI
1 . Kugenzura ko umwana akuze :
Hambere uko byagendaga, iyo ababyeyi babonaga ko umwana akuze,” ah ye, yaba umuhungu cg umukobwa, bajyaga inama yo kumushyi ngrra.
Inama imaze kuzuzwa n’ababyeyi bombi. Babimenyeshaga inshuti zabo. Umuryango umaze kwemeza ko umwana akwiye gushyingirwa, bashakaga a.baranga. U uranga·yabona umukobwa utunganye, mwiza, ufite umutima, ufite Iwabo, _udafite inzigo n’imico mibi n’imiziro n’in.dwara mbi, akabimenyesha ababyeyi b’umuhungu.
Ababyeyi b’umukobwa nabo bamaze kumva iyo nkuru nziza, uko umuhungu ateye, aho avuka (atuye), uburere, ubwiza, imico ye, basa nga nta kintu kibangamye, «nabo bakaraguza, ngo barebe ko umuko bwa atazasamwa muli iyo nzu ye, kandi bakanaterekera». Anketi imaze kurangira, basubiza iwabo w’umuhungu ko. bemeye ko bazaza gusaba timukobwa wabo.
2. Bagombaga kugenzura ibintu byinshi :
Kumenya ko nta sano bafitanye. Umuryango avukamo.
Imico, umutungo bafite.
Ubwiza, umutima, uburere, umubano w’aho basaba cg aho umugeni azashyingirwa.
3. Bihatiraga kumenya ko :
Umuhungu aboneye, adafite ubumuga, atali ikiremba.
Uukobwa ali mwiza, afite umutima, afite iwabo, atunganye adafi
te tbyamubuza kubyara, atali imhenebere cyangwa impa.
Umuryango ufite imiziro, ubwicanyi, kutaremya urugo, ubukene, ubutindi, ibyo byose byatumaga abantu badashyingirana. Kutareshya byo mu miryango.
Urwango mu miryango.
Inzigo abalimo inzigo, baciye abantu.
Ubuhemu mu miryango.
Uburozi, ubugira-nabi, urubwa, ubugugu. Ubunebwe, umwanda, kwiyandalika.
Abafite izo nenge ntibahabwa umugeni, ntibashyingiranaga.
* IMIMERERE.
UMUKOBWA: Imhenebere, Impa, uburagi, igipfa-matwi, ubuhumyi, ubusembwa byatumaga umugeni abengwa.
UMUHUNGU: lkiremba, ufite indwara zanduza, zibuza umuhungu kubaka, kubyara, byatumaga umuhungu abengwa.
Kera ababyara barashyingiranaga, aliko barasuzuguranaga.
Umugore wapfakaye, kenshi yacyÜiwaga n’umugabo wabo, cyane kugira ngo arere abana ba mukuru we cyangwa ba murumuna we. Nabyo ntibyali byiza, bose babonaga ko ali amabura-kindi.
Abantu bo mu bwoko bumwe ntibashyingiranaga,. kereka ngo -aba
nyiginya, nabyo byalimo umugayo cyane.
Abantu batareshya ntibasabanaga ubusanzwe. Kereka umukobwa wagumiwe cyangwa umuhungu wananiwe n’urushako, nibo basho bora gushyingirwa ngo bâbârure.
Bagenzuraga ko abageni n’abasore badafite indwara zanduza.
INDWARA ZINDI MBI NAZO ZIBUZA ABANTU GUSHYINGIRWA.
lmhenebere, impa, uburemba: lbyo byose babanza kubyiga kuba shyingirwa. Babona nta mhamvu ibabuza gushyingirwa, bakemera gusa bira umuhungu, no gusaba umukobwa wabo.
Abahungu cyangwa umukobwa bashoboraga kubaza neza, ndetse barabengaga bitavuye ku babyeyi babo. Inshuti zabo? cyangwa ubwabo barapererezaga baragenzuraga, bagaya uwo babasabrra, bakamubenga.
Igituntu Ibisazi Isundwe, Ibibembe
INGESO MBI
– Ibinyoro (ibya nyuma)
– Mburugu, imitezi
– Ubumuga (irnbasa, uburagi, igipfa-matwi), ubuhumyi, inyonjo, umubili utaremye neza).
– Ubusambo
Uwabengaga ya bimenyeshaga a bandi :
- Umukobwa yabimenyeshaka: Nyirasenge, Nyina wabo , Nyina, Mukuru we
- Umuhungu yabimenyeshaga : lnshuti ze, Inshuti z’umuryango. ·
N.B.:
– lbyo byihishe byagenzurwaga n’abc babishinze.
– Abagore bashoboraga kugenzura abahungu.
– Abakobwa bagenzurwa n’abagore, bakamenya ko umugeni atunganye.
IMPAMVU ZITURUTSE KW’ISANO, KU MARASO AMWE.
Ntawe usaba cyangwa ngo asabwe n’uwo bafitanye isano: Nyirasenge, Nya wabo. Ubusambo
Uburozi
Umwanda ukabije Ubunebwe, ububwa Kwandagara mu ngeso mbi Ubwicanyi
Ubugugu
Gushaka abagore benshi no gushakwa na benshi
Umubano muke, ikigolyi, igisare, ubushizi bw’isoni, kutubaha aba kuru, kutumvira.